Intambara iremereye hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yazindutse ibera mu mujyi wa Sake muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu Yaruguru, ndetse biravugwa ko M23 yaba yafashe uyu mujyi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Iyi mirwano iri kubera muri Sake ihanganishije M23 n’ingabo za FARDC n’abambari bayo, amakuru avuga ko yatangiye igihe cy’urukerera rw’iki gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 23/01/2025.
Ni imirwano ikomeye kuko abaturiye inkengero zayo bavuga ko bari kumva ibiturika byinshi, kandi ko birimo kumvikanamo imbunda ziremereye n’intoya.
Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yagize Ati: “Imirepuko y’imbunda ziremereye n’ intoya iraha muri Sake irakaze. Si nakubwira kuko biraturenze.”
Amasoko yacu yemeza kandi ko ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, zirimo ingabo z’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’Abazungu baturutse i Buraya no muri Aziya, batangiye guhunga bava muri uyu mujyi muto wa Sake uherereye mu birometero nka 27 uvuye mu mujyi wa Goma.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaye yerekana ingabo z’ umuryango wabibumbye MONUSCO babaga muri uyu mujyi wa Sake nabo batwaye imodoka zabo zintambara n’ imbunda bahunga
Kuva ku wa kabiri w’iki Cyumweru turimo, urugamba rwo gufata umujyi wa Sake ni bwo rwatangiye, kuko uyu mutwe wa M23 ni nabwo wigarurira uduce twunamiye mu mujyirwagati w’iyo Centre.
Iyi nkuru ikemeza ko kuva mu ijoro ryaraye rikeye, ihuriro ry’Ingabo za Congo ryari muri uyu mujyi ni bwo bamwe mubarigize batangiye guhunga, ahanini abagwiriyemo ingabo z’u Burundi.
Ariko kugera ubu haba ku ruhande rwa M23 cyangwa rwa FARDC nta ruremeza ko uy’u mutwe waba wafashe uy’u mujyi, nk’uko bisanzwe bikorwa. Gusa amakuru yo ku ruhande yemeza ko m23 yamaze kuwinjiramo kandi ko yawufashe.
M23 gufata uyu mujyi wa Sake byaba bigiye kuyorohera kwinjira mu mujyi wa Goma bitayigoye. Kimwe cyo birayisaba kubanza kubohoza utundi duce twingenzi two muri teritware ya Nyiragongo twinjira muri uwo mujyi munini w’intara ya Kivu Yaruguru.
Ibyo bibaye kandi mu gihe uyu mutwe wa M23 uheruka gufata umujyi wa Minova, wo uri muri Kivu y’Amajy’epfo. Kuri ubu abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bakaba bageze mu birometero nka 60 uvuye mu mujyi wa Bukavu.