Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’Umutwe wa FDLR, bamaze iminsi igera ku ine barihaye akaruhuko ko kugaba ibitero ku birindiro bya M23 biherereye muri Teritwari ya Rutshuru.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru, avuga ko guhera tariki ya 14 kugeza kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, nta gitero FARDC ifatanyije n’Umutwe wa FDLR baheruka kugaba kuri M23 muri Teritwari ya Rutshuru.
Aya makuru, akomeza avuga ko uduce twa Bwiza, Bwito ,Kiwanja , Nyamilima, Gurupoma ya Binza , Tongo na Bishusha, hamaze iminsi hatekanye bitewe n’uko ibitero FARDC ifatanyije na FDLR bari bamaze iminsi bahagaba bagamije kwambura M23 utwo duce, bimaze iminsi ine bihagaze.
Aya makuru ,akomeza avuga ko zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye FARDC na FDLR bahitamo kuba bahagaritse ibi bitero, zatewe n’uko inshuro zose bagerageje kugaba ibitero muri utwo duce bagamije gusubiza M23 inyuma, bitabashobokeye ,ahubwo bikabaviramo gutakaza abasirikare benshi n’inkomere abandi bagafatwa mpiri na M23.
M23 kandi, ngo yakomeje kwibikaho intwaro nyishi izambura FARDC na FDLR buri gihe uko bageragezaga kuyigabaho ibitero.
Ibi, byatumye Abayobozi ba FARDC bahitamo kuba bahagaritse gukomeza i bitero kuri M23, mu gihe bacyiri kwiga andi mayeri.
FARDC kandi ,ngo yanatekereje ko byaba byiza itegereje ko ibyo M23 iheruka kwemerera Uhuru Kenyata i Mombasa, ko yiteguye gukomeza kuva mu bice yigaruriye mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi, izabishyira mu bikorwa.
Hari hashize igihe FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai ,bagaba ibitero ku birindiro bya M23 biherereye muri Gurpoma ya Binza, Tongo, Bishusha, muri Cheferi ya Bwito , agise ya Kiwanja-Nyamilima aduce duherereye muri Teritwari ya Rutshuru, bagamije gusubiza M23 inyuma ariko uyu mutwe ukomeza kubabera imbamba.
Nkawe wandika inkuru ngonawe bakubwiye urumva tuzamenya ukuri arukuhe?