Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hamwe na Wazalendo, barashinjwa kugaba igitero mu basivile bo mu gace ka Ruvunda, bagafata abagore n’abakobwa ku ngufu, bakica bamwe abandi, bkrabashimuta.
Ibi byabaye mu mirwano yatangiye sa Munani z’igitondo yari yibasiye ibice bitandukanye byo muri Mushaki, ndetse n’inkengero zayo.
Ibi bibaye mu gihe ingabo z’u Burundi, zari zaraje mu butumwa bw’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, zanze kuva mu gace ka Mushaki, ahubwo bagahitamo kwambara imyambaro ya FARDC.
Aba baturage bakaba batangiye gutabaza inyeshyamba za M23 bavuga ko aba Wazalendo babamereye nabi ndetse bakavuga ko babagiriye impuhwe babatabara ndetse bagafata uduce twose barimo ngo kuko iyo bo bahari baba bafite amahoro.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com