Amakuru ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aremeza ko nyuma yuko uwayobora Ingabo za EAC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yeguye, FARDC ifatanyije n’imitwe isanzwe iyifasha, bahise bagaba ibitero kuri M23.
Aya makuru y’ibitero bya FARDC, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023 nyuma y’uko hasakaye amakuru yuko Maj Gen Jeff Nyagah wayobora ingabo za EACRF yeguye.
Uwatanze amakuru y’ubu bushotoranyi bwa FARDC, yagize ati “Nyuma yuko EAC General Jeff Nyagaah yeguye, abarwanyi bashya ba Congo (FDLR-MAÏMAÏ-NYATURA-APCLS-NDCRENOVE-MERCENAIRES) na FARDC bateye ibirindiro bya M23 muri Tongo.”
Iyegura rya Maj Gen Jeff Nyagah, ryashimangiye ubushake bucye bwa Congo Kinshasa mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bw’iki Gihugu, kuko bwakomeje kumunaniza ndetse bikaba biri no mu byatumye yegura.
Hari abibaza aho ibintu byerecyeza nyuma yuko uyu Mujenerali yeguye kubera impamvu z’umutekano we wakomeje kubangamirwa, bamwe bakavuga ko bishobora gutuma ibintu bisubira irudubi mu gihe M23 yari yaramaze kurekura ibice yari yarafashe.
RWANDATRIBUNE.COM