Umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe uhanganye na Leta ya Congo washinje FARDC n’abambari bayo barimo FDLR, Mai mai, Abacanshuro ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba ifatanya na FARDC kwica imyanzuro yafatiwe mu nama zose bakoze, ndetse bakanabashinja kwirukira mu bice bavuyemo batabyemerewe.
Uko byagombaga kugenda, ibice byose byavuyemo izi nyeshyamba k’ubushake byagombaga byagombaga guhita bijya mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EACRF, ariko ngo ibice byinshi bamaze kubivamo izi ngabo hamwe n’abambari bazo bahita babyinjira mo.
Nk’uko mu itangazo uyu mutwe washyize hanze babivuze ngo izi ngabo shya za Congo hari ibice zigaruriye kandi byagombaga kujya mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Izi nyeshyamba kandi zashimiye ingabo z’uyu muryango EACRF kugikorwa ziri gukora cyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ariko basaba izi ngabo kujya no mubice bya Mweso,Kibirizi no mutundi duce tuhakikije kugira ngo barinde umutekano w’abaturage bahatuye kandi bakaba bashobora kwibasirwa n’ingabo shya za DRC.
Bagarutse kandi kugikorwa cya Leta ya Congo cyo kwinjiza FDLR nk’umutwe w’inyeshyamba ukomoka mu mahanga ukaba waranaje umaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 ndetse wagera muri Congo ugakomeza gukora ubwicanyi kubwoko bw’abatutsi.
Bagaragaza ko kandi binjije imitwe y’inyeshyamba yamaze abantu mu burasirazuba bwa Congo muu gisirikare aho kubahana bityo abo bakba aribo bari kwifashisha ngo bari gucunga umutekano w’igihugu.
Uyu mutwe kandi ukomeza ushinja Leta ya Congo kwanga kubahiriza imyanzuro ikubiye mu masezerano no mubiganiro by’abakuru b’ibihugu harimo ; uwa Luanda, Bujumbura ndetse na Nairobi, ahubwo bagahitamo kwigwizaho abarwanyi bakomotse impande zose harimo n’abacanshuro, batumiwe n’iyi Leta.
Ibyo byose rero bikagaragaza ko iki gihugu kidashaka ko amahoro agaruka muri kariya gace, yemwe ko abayobozi b’igihugu badashaka ko intambara yarangira mu mahoro.
Bityo rero izi nyeshyamba zigasaba ko nk’uko zatangiye kubahiriza ibiri mu myanzuro ya Luanda na Leta Congo yagerageza kubahiriza ibyo isabwa.
Umuhoza Yves
hhhhhh