Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanya bikorwa bazo, barimo FDLR n’Ingabo z’Uburundi ( FDNB) zimuriwe ku i Djwi, zivanwe Nyabibwe. Zaje zivanze n’Ingabo z’igisirikare cy’Uburundi, mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura intambara ku Rwanda, bavuga ko rushyigikiye umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ni ibintu byari bimaze iminsi bivuzwe ko abasirikare b’u Burundi ba barizwaga mu misozi miremire y’Imulenge, muri Gurupoma ya Bijombo, bimurirwa muri Ngomo, Nyangezi na Kamanyola muri Teritwari ya Walungu, ngo begere umupaka w’u Rwanda na Congo kugirango babone inzira yo kuza gutera igihugu cy’u Rwanda.
Ibyo bice byose kandi tuvuze haruguru bifite imisozi ihuza Congo n’u Rwanda. Cyane ko iyo uri kuri iyo misozi uba ureba mu Rwanda. Urugero nk’iyo uhagaze ku musozi wa Ngomo uba ureba mu Rwanda kuko ikiba gitandukanyije ibyo bihugu byombi ni uruzi rwa Rusizi.
I Djwi, igizwe na sheferi ebyiri arizo Rubenga na Ntambuka iri muri Kivu y’Amajyepfo. Ikaba ifite Gurupoma itatu za Mugote, Nyakalengwa ndetse na Mpene.
Ibi bice byose bigize Teritwari ya i Djwi byashizwemo ingabo z’u Burundi zivanze n’iza DRC (FARDC), nk’uko aya makuru twayahawe n’Abaturage bizewe baturiye ibyo bice.
Izi ngabo za Leta ya Congo zikomeje kwegera Umupaka w’u Rwanda. Mu gihe ibi bihugu byombi birebana ayingwe ku ntambara ikomeje kubica bigacika iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu, hagati ya M23 n’ingabo za Congo, FDLR, Wazalendo .
Izo ngabo za Congo zari Nyabibwe, muri Teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zimuriwe ku i Djwi, ahari imisozi iteganye n’u Rwanda kuri uyu wa Kabili Tariki ya 17 Ukwakira 2023.
Uwineza Adeline
Rwandatribune .Com
They want to attack Rwanda ,hahahahaha these people are playing with fire .And they will face it terribly.
Aya makuru mwayagenzuye neza niyo?