Umutwe wa M23 ukomeje gushushubikana ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru, none byatumye Abanyekongo bareba ikijisho aba basirikare.
Ifatwa rya Mushaki na Rubaya, ryatumye benshi mu Banye congo bashigikiye ubutegetesi bwa Pereizda Felix Tshisekedi ,batangira kwishisha ubushobozi bwa FARDC mu gihe bari bizeye ko izahangamura M23 igihe icyaricyo cyose.
Mu gihe M23 ikomeje kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, aba Banye congo bakomeje kwibaza amaherezo ya FARDC no kuyitakariza ikizere bavuga ko idashoboye kurwanya M23.
Amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga mu mujyi wa Goma, aranenga cyane abayobozi b’ingabo za FARDC muri kivu y’amajyaruguru ,bavuga ko badashoboye ndetse ko bagomba gufungwa bose.
Ubu butumwa bw’aba Banye congo basabira abasirikare bayoboye urugamba gufungwa, buri mu bwatumye Bgd Gen Mugabo Hassan na Bgd Gen bayoboye ingabo muri Teritwari ya Masisi na Walikare, bagira amakenga yo gusubira mu mujyi wa Goma ,ahubwo bahitamo gukomeza bahungira M23 mu mashyamba ya Katoyi.
Bgd Gen Mugabo na Bgd Gen Mayanga ,banze gusubira i Goma nyuma yo gutumizwaho n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo, kugirango bajye gusobanura impamvu M23 yabambuye Localite ya Mushaki ikabasha gufunga umuhanda Goma-Masisi.
Aba Banye congo, bakomeza bavuga ko batumva ukuntu M23 ikomeje kwambura FARDC uduce twinshi muri Kivu y’amajyaruguru, byatumye bikanga ko iyi ntara yase ishobora kuzaba iri kugenzurwa na M23 mu bihe biri imbere.
Bashinja FARDC ubugwari mu gihe ifite ibikenerwa byose ngo ibashe gutsinda M23 birimo ibifaru, imbunda ziremeye zirasa bombe mu ntera ndende,indege z’intambara harimo n’izo baheruka gukura mu Burusiya (Sukhoi-25) n’ibindi, hakiyongeraho abacanshuro b’Ababazungu,FDLR CMC Nyatura,APCLS n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai ,ariko bakaba barananiwe guhagarika M23 idafite bene ibyo bikoresho.
Basabye Perezida Tshisekedi gushaka indi mitwe idasanzwe y’ingabo, yaba iyo muri DRC cyangwa iturutse mu mahanga, ikoherezwa mu muri Kivu y’Amajyaruruguru ku mirongo y’urugamba, mu rwego rwo guhagarika umuvuduko wa M23, ngo kuko abasirikare ba FARDC bahanganye na M23 muri Masisi na Rutshuru batazabasha guhagarika M23.
mobile ibiryo, amasasu, ubuvuzi hafi, ufata ihene ayifata igihebeba (itararuhuka ngo ishinge amavi(ibirindiro: kwiyoroganisinga).
Mubashushubikanye, minovu( Mugere ku nkombe nta bwato buzongera kwibeshya) paka Tanganyika….
Musake ingo mushakamo fdlr (ayo mabuye bibye!) n’abaturage bafite intwaro(amabuye bahungishije!)
Imana iri kumwe namwe.
mubaherekeze bahungu bigikundiro mubarase mubateshe amasasu agomba kuba yarabashiranye… ikindi mureke ibyimpuhwe kuko nabo ntibajya bazigirira abanyu… mubarase nyabyo bahurwe intambara… mbese kubita kandi mujye muzirikana ko Imana iri kumwe namwe