Nyuma yuko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) asuye abasirikare mu bice biherutsemo intambara ikomeye, akerekwa uko abasirikare bambariye urugamba, harakekwa ko FARDC yaba iri kwitegura gukora akantu.
Umutwe wa M23 ukomeje kurekura ibice wari warafashe ndetse biteganyijwe ko tariki 15 z’uku kwezi kwa Mata 2023, uzaba wamaze kurekura ibice byose wafashe.
Uyu mutwe kandi ugenda usaba ko ibi bice uri kurekura bidakwiye kugeramo abasirikare ba FARDC cyangwa imitwe yitwaje intwaro ifatanya n’iki gisirikare, ahubwo ugasaba ko bikomeza kugenzurwa n’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).
Gusa Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, Lt Gen Christian Songesha Tshiwewe aherutse gusura ingabo zifite ibirindiro mu nkengero z’ibi bice byarekuwe n’umutwe wa M23, areba uko abasirikare b’Igihugu bameze.
Hamwe mu ho yasuye, ni ahari abasirikare bafite ibirindiro i Masisi, aho yaneretswe uko abasirikare ba FARDC bariyo bambariye urugamba ndetse n’ibikoresho bafite.
Nubwo uyu mutwe wa M23 wavuze ko nubwo uyu musirikare mukuru wa FARDC yasuye aka gace yubahiriza imyanzuro y’i Luanda n’i Bujumbura, wongeye gutanga gasopo ko FARDC idakwiye guhirahira ikandagiza ikienge mu bice byose biri kurekurwa n’uyu mutwe.
Uyu mutwe wa M23 kandi kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mata 2023 warekuye akandi gace ka Kitshanga muri Masisi, ndetse n’utundi duce, aho ukomeje kudusigira ingabo za EAC (EACRF) zirimo iza Uganda n’iz’u Burundi.
Gusa bimwe mu bice byarekuwe n’uyu mutwe, byagiye byigabizwa n’imitwe ifasha FARDC nka FDLR, Mai-Mai na Nyatura, bikaba byanababaje umutwe wa M23.
Ibi ni na byo bamwe mu basesenguzi b’urugamba bavuga ko bishobora gutuma urugamba rwongera kwambikana, ndetse akaba ari yo mpamvu FRDC iryamiye amajanja mu birindiro ifite.
RWANDATRIBUNE.COM