Ingabo za Lepubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zabohoye abasivile barenga 30 mu maboko y’inyeshyamba za ADF mu gace ka Ituri, mugihe cy’icyumweru kimwe gusa.
Ibi byatangajwe na Sosiyete Sivile ya Mambasa, ngo izi ngabo za Leta zimaze iminsi zigaba ibitero bikomeye ku birindiro by’izi nyeshyamba zari ziri mu ishyamba rya Mambasa.
Igisirikare cya FARDC cyemeje ko cyateye izi nyeshyamba kandi ko ibirindiro bimwe by’izi nyeshyamba byasenywe muri ibi bitero.
Umuhuzabikorwa wa Sosiyete sivile Jhon Vuleveryo nawe yatangaje aya makuru avuga ko izi nyeshyamba zagabweho ibitero, kandi hakagaruzwa abasivile benshi bari barashimuswe n’izi nyeshyamba. Uyu muyobozi wa Sosiyete sivile yongeye ho ko izi nyeshyamba zasenyewe ibirindiro byazo bimwe byari mugace ka Mambasa.
Uyu muyobozi yatangaje kandi ko bashyikirijwe abantu babo bari barashimuswe, bakakirwa n’umuyobozi w’ubutaka hamwe n’abaturage ba Mambasa. Muri aba batabawe harimo umwe uvuga ko izi nyeshyamba zari zimumaranye amezi abiri.
Usibye aba batabawe muri iki cyumweru, mu cyumweru gishize hari hatabawe abandi 24 bari barashimuswe n’izi nyeshyamba za ADF.
Inyeshyamba za ADF zikomoka mugihugu cya Uganda zikaba zigendera kumahame akaze ya Kisiramu, zikaba zaranashyizwe kurutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Umuhoza Yves