Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiyemeje kwifashisha imitwe y’inyeshyamba ya RUD Urunana hamwe na FPP, mu kurangiza ikibazo cy’umutwe w’inyeshyamba wa M23. umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Izi nyeshyamba zisanzwe zifashishwa n’ubundi mu kiswe Wazalendo zakoranye inama na FARDC, ingabo za Leta ya Congo mu gace ka Nyabanira aha ni ku muhanda werekeza ku mupaka wa Ishasha.
Muri iyi nama FARDC yasabye iyi mitwe kuba hafi yayo kandi igashakisha abasirikare benshi, hanyuma ku byerekeye ibikoresho FARDC nayo ikabibashakira ariko bagakora akazi neza.
Izi nyeshyamba zasabwe kuba inkota ityaye kugira ngo M23 yirukanwe ku butaka bwa Congo ndetse banasezeranijwe ko hari abandi bafatanyabikorwa babari inyuma.
Ibi byose babibwiwe mu nama yahuje abayobozi b’izi nyeshyamba n’abayobozi ba FARDC muri Nyabanira aho bagombaga gutegurira amasezerano yabo n’abasirikare babo.
FARDC kandi ifatanya n’indi mitwe y’inyeshyamba hamwe n’abacanshuro batandukanye barimo abakomoka mu Burusiya.