Igitero ingabo za Leta ya Congo FARDC zagabye ku nyeshyamba za Mai mai Yira cyafatiwemo uwari umuyobozi w’izi nyeshyamba Christian Sokulu ndetse hafatirwamo n’abandi benshi bakoranaga nawe.
Ibi byabaye kuri uyu wa 31 Mutarama mugace ka Butembo aho izi ngabo zakoze umukwabu wo guhiga izi nyeshyamba zari zaramaze abasirikare ba Leta.
Uyu muyobozi w’izi nyeshyamba kandi afatwa nk’umwicanyi ruharwa kuko baba abaturage cyangwa abasirikare ntawe arebera izuba, ibyo bigatuma igihe cyose aba ari guhigwa, ariko naweariko ahiga ingabo za Leta.
ugufatwa k’uyu mwicanyi byanemejwe na Kapiteni Antony Mwalushayi, umuvugizi wa Sokola 1 muri Kivu y’amajyaruguru aho yanditse k’urukuta rwe rwa Twitter ati “ nibyo Christian Sokulu yafashwe hamwe n’abandi bambari be ubu bari mu maboko yacu.
Yongeyeho ati” izi nyeshyamba zafatiwe mu mujyi wa Butembo ubwo ingabo zacu zakoraga igikorwa cyo guhiga izi nyeshyamba zamaze abantu.”
Iki gikorwa cyo guhiga inyeshyamba kiri gukorwa n’umutwe w’abakomando wa FARDC aho wiyemeje guhiga bukware izi nyeshyamba.
Aka gace kabarizwamo inyeshyamba nyinshi rwose kuburyo abaturage batajya bahumeka kubera kunyagwa ibyabo ndetse no kwamburwa ubuzima.
Umuhoza Yves