Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Congo (FARDC) buvuga ko bwafashe umwanzurowo gufunga Umusirikare wese uzongera kugaragara mu mu murwa mukuru Kinshasa agenda n’amaguru.
Iyi Operasiyo, Ubuyobozi bwa FARDC busobanura ko igamije guca abasirikare ba FARDC bari bamaze guhinduka inzererezi zirirwa zibunga mu murwa mukuru Kinshasa.
Iyi Operasiyo yahawe izina rya” Kinshasa sans militaire en divagation” cyangwa “Kinshasa itagira Umusirikare Uzerera” yatangijwe kuwa 12 Nzeri 2022 yahawe kuyoborwa na Col Kazumba nawe ugomba gutanga raporo kwa Col Amuri Henry usanzwe ari Komanda wa Batayo yitwa Prévôté Militaire (PM) ya FARDC ikorera mu murwa mukuru Kinshasa .
Col Amuri avuga ko ibikorwa byo guca ubuzererezi mu basirikare byatangiye gukorwa, aho batungura umusirikare bakamushakira mu kigo cya gisirikare ,yaburamo bagatanga itegeko ko aho abonekera hose atabwa muri yombi agafungwa nk’uwatanye inshingano.
Col Kazumba wayoboye ibikorwa bya Mbere byo guhiga abasirikare b’inzererezi avuga ko abasirikare bafatiwe muri uyu mukwabu bahise boherezwa ku cyicaro cya Batayo ya PM batangira guhatwa ibibazo ku mpamvu zituma bacika akazi.
Hari amakuru avuga ko impamvu FARDC yatangije umukwabu ku basirikare bazerera mu murwa mukuru Kinshasa ifitanye isano n’ubwambuzi bw’ingufu bumaze iminsi bukorwa na bamwe mu basirikare biyambika nk’abasivili bakajya kwambura abaturage cyane cyane abanyamahanga baba batemebere muri iki gihugu.