Ingabo za Congo (FARDC) n’abo bafatanyije bagabye ibitero byo kwambura umutwe w’Inyeshyamba wa M23 ibirindiro bya Mweso, birangira yambuwe n’utundi duce two mu nkengero zayo, turimo Mbuhi na Kashuga.
Ni ibitero byagabwe mu gace ka Mweso, muri Cheferie ya Bashili, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023.
Ni bitero byahuje umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Congo, zirimo FDLR, FARDC, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo.
Ibi byemejwe kandi n’umuturage uturiye ibyo bice aho yavuze ko bariya Wazalendo n’ingabo za DRC n’abambari babo kwaribo bongeye kugaba ibitero muri Mweso agace M23 yigaruriye kuwa 22 Ugushyingo 2023, ikambuye ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi bitero byavuzwe ko byumvikanagamo urusaku rw’imbunda nini n’izindi nto, birangira FARDC n’abo bafatanyije bakijijwe n’amaguru , maze M23 yigarurira utundi duce dukikije Mweso.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com