Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagaragaje ibikoresho n’imyiyerekano ihambaye, igaragaza ko bagiye kurimbura burundu inyeshyamba za M23 k’ubutaka bwa DRC.
Iyi myiyerekano yarimo indege zo mubwoko bwa Kajugujugu ndetse n’amato atandukanye yarimo abasirikare b’iki gihugu.
Byasaga n’aho bambariye urugamba kuko umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Lt Gen Costa Ndima wanabifurije akazi keza mucyo bitaga kurinda umutekano w’abaturage.
Ni urugamba rumaze igihe ruhanganishije inyeshyamba za M23 ndetse n’ingabo za Leta ya Congo, aho izi nyeshyamba zari zarigaruriye ibice byinshi byo muri Kivu y’amajyaruguru, ndetse zikaba zendaga gufunga umuhanda uhuza intara ya Kivu y’amajyepfo na Kivu y’amajyaruguru, ariko bakaza kurekura uduce dutandukanye mutwo bari barafashe, murwego rwo gushyira mubikorwa imyanzuro ya Luanda.
Ni imyanzuro yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byo mu karere naza Guverinoma bagamije gushakira amahoro arambye akarerea k’ibiyaga bigari byumwihariko uburasirazuba bwa Congo.
Nyuma yo kurekura tumwe mu duce bari barafashe izi nyeshyamba zatangaje ko DRC nta mahoro bashaka ndetse ko bakomeje kugaragaza ko ibyo guhagarika imirwano batabishaka kuko aho kubahiriza imyanzuro y’amahoro bari kujya mu duce twagombaga kugibwamo n’ingabo z’Afurika y’iburasirazuba.
Gusa Leta ya Congo nayo igashinja M23 kutubahiriza ibikubiye mu myanzuro ya Luanda byo guhagarika imirwano, babashinja kudashyira intwaro hasi.
Umuhoza Yves
Iyo myiyereko yabereye mukahe gace?