Igisirikare cya Repulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(FARDC), cyahaknye kivuye inyuma amakuru avuga ko umutwe wa M23 waba wigaruriye agace ka Karenga gaherere muri Teritwari ya Masisi ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
FARDC ivuga ko guhera kuwa 27 Ukuboza 2022,umutwe wa M23 warimo urasa za bombe muri ako gace ari nako ugerageza kuhagaba ibitero byo kubutaka .
Lt Col Guillaume Njike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo sokola 2, yemeje ko habayeho imirwano ikomeye hagati ya FARDC n’Umutwe wa M23 ugerageza kwinjira muri ako gace.
Akomeza avuga ko M23, yatangije imirwano ishaka kwerekeza mu gace ka Karenga kegeranye na Sake muri Teritwari ya Masisi ,kugirango ikigarurire ariko ingabo za FARDC zibasha kuyisubiza inyuma.
Yakomeje avuga ko amakuru arimo gucicikana k’umbuga nkoranyambaga avuga ko M23 yigaruriye Karenga ari ibinyoma, kuko FARDC ariyo ikiri kukagenzura 100%.
Yagize ati:” M23 yagabye ibitero mu gace ka Karenga muri Masisi igamije kukigarurira ngo ikomeze muri Sake , ariko FARDC ibasha kubakumira basubira iyo baturutse muri Rutshuru. Amakuru avuga ko M23 yigaruriye Karenga ni ibinyoma .FARDC niyo ikiri kuhagenzura 100%.”
Yakomeje avuga ko Abarwanyi ba M23 ,bavuye muri Kibumba bamwe bahise boherezwa mu birindiro bya M23 biherereye muri Rutshuru, bagamije kugaba ibitero muri Teritwari ya Masisi .
Lt Gen Mbangu Mashita Marcel umuyobozi w’ingabo muri zone ya gatatu ikorerera muri Kivu y’Amajyaruguru ,avuga ko aheruka muri ako gace kuwa 27 Ukuboza 2022, kugenzura uko imirwano ihagaze no kongerera ingabo za FARDC morari ndetse ko yasanze FARDC ihagaze neza.
K’umunsi wejo, Umutwe wa M23 watangaje ko Nyuma yuko FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai NYATURA bakomeje kuyigabaho ibitero, wafashe umwanzuro wo kurwana werecyeza mu gace ka Sake.”
M23, ikomeza ivuga ko iki cyemezo yagifashe bashingiye ku kuba FARDC ifatanyije n’iyi mitwe , bakomeje kubashotora , bakaba batifuza guhagarika imirwano.
M23 yongeyeho ko kuva ejo Tariki ya 28 Ukuboza 2022, yari yamaze gufata imisozi ya Karale, Karuli, Kisimba mu bilometero umunani uvuye Kirolirwe. yerekeza Sake.