Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zahawe impuzankano nshya, nyuma y’uko iyambere yari yakwirakwiye mu nyeshyamba. Iyo mpuzankano izajya yambarwa ku rugamba, aho ku ikubitiro igiye guhabwa abasirikare bakorera i Kinshasa ndetse ikazohererezwa n’abari ku rugamba mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Iyi mpuzankano yiganjemo ibara ry’icyatsi ndetse ijya kumera nk’iyo igisirikare cya RDC cyari gisanzwe gikoresha. Yamurikiwe mu kigo cya gisirikare cya Kokolo.
Gen Maj Kipongo, Umugaba wungirije w’Ingabo za RDC ushinzwe ibikoresho yavuze ko buri mutwe wa gisirikare uzahabwa impuzankano yihariye, uhereye ku basirikare barwanira mu mazi, ku butaka mu kirere n’abandi.
Impuzankano ya gisirikare muri Congo ntabwo ari ikintu gihambaye, ndetse imitwe yitwaje intwaro nayo iba iyifite kuko iyigura n’abasirikare bashonje n’abandi bafite ubukene buterwa no kudahembwa.
Ibi bituma gutandukanya umusirikare wa leta n’umuntu ubarizwa mu mutwe w’iterabwoba bigorana.
Uwineza Adeline