Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zihamya ko kuva zatangira ibikorwa bikomeye byo guhiga imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , zimaze kugabwaho ibitero 47.
Ikindi kandi , izi ngabo zirashinja bamwe mu banyapolitiki bo muri Teritwari ya Beni gushyigikira imitwe yitwaje intwaro harimo n’ uwa Maï-Maï nkuko bitangazwa n’umuvugizi wungirije w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Jenerali Sylivain Ekenge.
Aragira ati « Inyeshyamba za Maï-Maï zidutera , zishyigikiwe na bamwe mu banyapolitiki. Kuva twatangira ibikorwa byo guhiga imitwe yitwaje intwaro , tumaze kugabwaho ibitero bigera kuri 47. Babangamiye igarurwa ry’amahoro mu gace ka Beni no gutsinda umwanzi burundu (ADF, Ndlr) ubangamiye abaturage. Bagomba kumenya ko umwaka umwe dutakaje duhangana nímitwe yitwaje intwaro ari nko gusubira inyuma byibuze imyaka itandatu ku rubyiruko n’iterambere rya Teritwari ya Beni »
Yakomeje agira ati « Bagomba gushyira hasi intwaro bakayoboka ikigo cyakira abavuye mu ngabo kuko nibitagenda bityo bazafatwa nkínyeshyamba za ADF kuko dufite inyundo ibadufasha ».
SETORA Janvier