Ingabo za Repubulika ya Democrasi ya Congo, zahisemo kugaba ibitero bikomeye ku nyeshyamba za M23, bivugwa ko ziherereye mu gace ka Gifuni na Rurambo byo muri Teritwari ya Uvila ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Ingabo za FARDC zafashe iki cyemezo nyuma yo kubwirwa ko muri aka gace hari inyeshyamba za M23 zihakambitse, hanyuma bakora ku ntwaro zabo nabbo biyemeza kujya guhashya izo nyeshyamba.
Izi ngabo za FARDC ngo zahise zikambika mu gace ka Remela ni muri Teritware ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, aho bivugwa ko haraye hageze ingabo nyinshi za FARDC zishaka kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23.
Izi ngabo ngo zaje zivuye mu mujyi wa Uvira zifite Umugambi wo kugaba ibitero mu duce ziri kwikangangamo inyeshyamba za M23 twose.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu kibaya cya Ruzizi yatubwiye ko ingabo za FARDC zaraye mu gace kitwa Gatara. Aha hakaba ari mu bitwa byo hagati, ugana mu misozi ya Rurambo I Mulenge aho ziteguye guhangana na M23.
Ubusanzwe Rurambo yarimo Abasirikare b’u Burundi (FDNB), aho byemezwa ko baje umwaka ushize wa 2022, baje ku bwumvikane bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo niy’ u Burundi.
Ni amasezerano yabayeho muri gicurasi 2022, ashyirwaho umukono na Perezida Félix Tshisekedi hamwe na mugenzi we Evaliste Ndayishimiye w’igihugu cy’u Burundi.
Muri aka gace kandi imitwe myinshi yitwaje intwaro,ikomoka mu gihugu cy’u Burundi, irimo Gumino, Mai Mai ndetse na FNL
Byari bimaze iminsi bivugwa ko inyeshyamba za M23 zaba zimaze kwigarurira imisozi miremire yimulenge muri kivu y’amajyepfo