Imbunda ikomeye yo mu bwoko bwa BM y’ingabo za Leta ya Congo FARDC n’abo bafatanije bamaze kuyihungishiriza mu gace ka Nyamitabo gaherereye muri Teritwari ya Masisi, gusa bakaba babuze aho bayinyuza ngo bayijyane i Goma.
Iyi mbunda nk’uko bitangazwa n’isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune iri muri biriya bice ngo yariri mu gace ka Kilolirwe, gusa nyuma y’uko aka gace gafashwe k’umugoroba wo kuri uyu wa 05 Ugushyingo,aka gace kigaruriwe n’inyeshyamba za M23, nyuma y’imirwano yahuje izi nyeshyamba n’ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanije muri iyi mirwano, iyi mbunda yarahungishijwe.
Gusa n’ubwo izi ngabo zahungishirije iyi mbunda kabuhariwe muri aka gace biravugwa ko baba barabuze aho bayicisha ngo bayikure hariya hantu k’uburyo bafite ubwoba ko bashobora no kuyifatanwa kuko inzira zo kuyihungisha nta zigihari.
Iyi mbunda iri muri Teritwari ya Masisi ubusanzwe ngo bashakaga kuyihungishiriza mu mujyi wa Goma ariko kubera kubura aho bayinyuza kuko ibice byinshi bya Masisi byamaze kwigarurirwa n’izi nyeshyamba, bafite ubwoba ko M23 ishobora kuyifata.
Imbunda yo mu bwoko bwa BM yahungishirijwe Nyamitabo
Kuva Nyamitabo, uja i Goma, utwaye iyi mbunda iri mu bwoko bw’imodoka, bisaba ko uca Kilolirwe, kandi uwo muhanda ufitwe na M23, ahandi bari kuyinyuza ni Muheto ugakomereza i Matovo, Bitenge ukabona kugera mubice bya Rusheberi na Gasheberi bahava bagakomereza i Gipyure , Gatare, Bidegede, i Nema, Bihambwe, i Matanda, Mushaki bahava bamanuka Sake bagahingukira Mubambiro na Mugunga, bakabona kwinjira u Mujyi wa Goma.
Iyi mbunda rero amahirwe menshi ni uko ishobora gufatwa cyangwa igatwikwa kuko ziriya nzira zose zidashobora gushoboka.
Yves Umuhoza
Rwanda Tribune.com