Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zamaganiwe kure n’abaturage bo mu gace kamwe gaherutse kurekurwa na M23, kuko zitemerewe kugakandagiramo, kuko kasigiwe ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC.
Ni ingabo za FARDC zamaganywe n’abaturage b’i Mushaki nk’agace kamwe gaherutse kurekurwa n’umutwe wa M23, ukagasigira ingabo z’u Burundi.
Ibyemezo bishyiraho izi ngabo ziri muri RDCongo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, biteganya ko ibice byose birekuwe na M23, bigomba gusigaramo izi ngabo zigize itsinda rya EACRF.
Iyi myanzuro kandi ikumira Ingabo za Leta za FARDC kudahirahira zikandagira muri ibyo bice mu gihe iyi misiyo itararangira cyangwa ngo hafatwe ikindi cyemezo.
Izi ngabo za FARDC zamaganywe n’abaturage b’i Mushaki, ubwo zahageraga kandi aka gace kari mu maboko ya EACRF zigizwe n’ingabo z’u Burundi.
Hari amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abaturage b’i Mushaki basa nk’abakoze imyigaragambyo bamagana FARDC kuba yarenze ku biteganywa n’imyanzuro.
Umutwe wa M23 ukomeje kurekura ibice wari warafashe, kandi mu minsi ishize wagaragaje imbogamizi zo kuba FARDC ikomeje kurenga ku myanzuro, ikajya mu bice byarekuwe n’uyu mutwe, ndetse ikajyana n’imitwe isanzwe iyifasha, bakongera kwica abaturage.
RWANDATRIBUNE.COM
Iki aba ari ikibazo gikomeye,iyo abanyagihugu bamaganira kure ingabo zabo zakabarindiye umutekano…