Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje ko umusirikare wacyo yarashwe mu cyico n’ingabo z’u Rwanda RDF na ho bagenzi be babiri barafatwa, nyuma yo kwambuka umupaka batabizi bakisanga mu Rwanda.
FARDC yemeje ayo makuru mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wayo, Général-Major Sylvain Ekenge.
Yavuze ko ku wa kabiri tariki ya 16 Mutarama mu ma saa yine z’ijoro abo basirikare bari barinze umupaka, baza kwibeshya bisanga ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu. Icyo gihe umwe yarishwe, abandi babiri bafatwa n’ingabo z’u Rwanda RDF.
Abafashwe nk’uko FARDC ibyemeza ni uwitwa Assumani Mupenda na Bokuli Lote bombi bafite ipeti rya Soldat de 2ème classe, mu gihe uwarashwe mu cyico ari uwitwa Anyasaka Nkoy Lucien (uyu RDF ivuga ko ari umwe mu bo yafashe).
Yavuze kandi ko iyo bibayeho hitabazwa Urwego rw’Akarere rushinzwe kugenzura imipaka y’ibihugu (EJVM) kugira ngo abasirikare bayobye basubizwe iwabo.
Yunzemo ko EJVM yamaze kwitabazwa kugira ngo ifashe RDC gucyura umurambo w’umusirikare wayo warashwe ndetse n’abo babiri bafashwe.