Ku wa mbere tariki ya 7 Kamena igisiriare cya Repbulika iharanira Deomokarasi ya Congo FARDC cyambuye umutwe wa ACPLS Nyatura uyoborwa na Janvier Karayiri ibirindiro byawo bikomeye i Ngingwe muri teritwari ya Masisi.
Sosiyete Sivili ikorera muri Gurupoma ya Bashali-Mokoto yemeje aya makuru binyuze mu umuyobozi wayo Tubirwako Kahangi,
Binyuze muri iyi sosiyete sivili,abaturiye aka gace kamaze igihe kinini karigaruriwe n’inyeshyamba basaba Leta ko bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe ingabo za Congo zafashe bagezwa imbere y’ubutabera bakaryozwa ibyaha bakoreye abaturage muri aka gace.
Masisi ni imwe muri Teritwari zigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru yazahajwe bikomeye n’imitwe yitwara gisirikare nka APCLS Nyatura, FDLR n’indi myinshi ikunze kwambura abaturage no kubasahura imitungo yabo baba baravunikiye hafi ubuzima bwabo bwose.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi aherutse kongera iminsi 15 ku bihe bidasanzwe intara za Kivu y’Amajyarugur na Ituri zirimo. Muri ibi bihe bidasanzwe hibandwa ku kurandura no gusaba abarwanyi b’imitwe bitwaje intwaro kuzishyira hasi.