Kuwa 7 Ugushyingo 2022, FARDC yatangije ibitero by’indege zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 ku mutwe wa M23 bahanganiye muri Teritwari ya Rutshuru, yari imaze iminsi iguze mu Burusiya ari nako igaba ibitero byo ku butaka ifatanyije na FDLR n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai.
Mu gitondo cyo kuwa 7 Ugushyingo 2022 FARDC yifashishije indege zo mu bwoko bwa Sukhoi 25, yagabye ibitero ku birindiro bya M23 bihererere mu gace ka Tchanzu,Musongati na Kabaya
Ibi bitero bikimara gutangira, umutwe wa M23 wahise usohora itangazo rivuga ko FARDC iri kurasa mu duce yigaruriye, ariko yongeraho ko ikibabaje ari uko iri kurasa ku baturage ndetse ko ibi bikwiye gufatwa nk’ibyaha by’intambara. Ibi bitero byatumye abaturage bari mu duce M23 igenzura bahunga berekeza muri Uganda.
Nyuma y’umunsi umwe gusa ibi bitero bitangiye, M23 yavuze ko mu gihe FARDC yarimo igaba ibitero byo mu Kirere , Abarwanyi ba M23 barimo bahangana n’ibindi bitero bya FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai mu duce twa Kalengera na Rugali.
Ku munsi ukurikiyeho , binyuze mu ijwi ry’umuvugizi wayo mubya gisirikare ,M23 yahise itangaza ko ibi bitero byose yabashije kubisubiza inyuma ndetse ko nta na Santimetero n’imwe y’ubutaka yigeze itakaza.
M23 Ikomeje kwihagararaho!
FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR batangije ibindi bitero ku birindiro bya M23 biri i Kiwanja na Mabenga .
Imirwano yatangiye mu masaa moya za mu gitondo(7h00) aho inyeshyamba za FDLR ziyobowe na Cpt Niyindorera Tafi zibarizwa muri Batayo ya Kanani ,zaje ziturutse ahitwa Kazaroho muri Gurupoma ya Tongo zifatananyije n’ingabo za FARDC zibarizwa muri Rejima ya 408 bateye ibirindiro bya M23 biri i Kiwanja n’ahitwa Mabenga, mu gihe ingabo za FARDC zasatiraga umujyi wa Kiwanja ari nako zisuka ibisasu byinshi hifashishijwe Ibifaru .
Nyuma y’imirwano yabereye mu gace ka Kiwanja M23 ikabasha gusubiza inyuma FARDC ifatanyije n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR , na none FARDC ifatanyije n’Abarwani ba FDLR n’indi mitwe ya Mai Mai bakomereje imirwano n’umutwe wa M23 mu gace ka Kahunga gaherereye mu birometero bitanu uvuye mu mujyi wa Kiwanja.
Muri iyi mirwano ,FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Mai Mai nabwo ntacyo bababashije kugeraho kuko bakomeje gusubizwa inyuma n’umutwe wa M23.
Ntago ari mu gace ka Kahunga gusa, kuko FARDC yarimo irasa no ku birindiro bya M23 muri Lokalite ya Kabaya, Gurupoma ya Kisigari inagaba ibitero mu duce twa Kalengera ,Mabenga n’utundi duce duherereyemo ibirindiro bya M23 bagamije kwisubiza ibyo bice bambuwe na M23 ariko ntibabasha kubigeraho.
FARDC yongeye kwifashisha abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Mai Mai!
Mu gitondo cyo kuwa 11 Ugushyingo 2022, abarwanyi ba FDLR bagaragaye bari kumwe n’ingabo za FARDC mu gace ka Ishasha gaherereye muri Teritwari ya Rutshuru ,agace gahana imbibi n’igihugu cya Uganda.
Aba barwanyi , bagaragaye bari ku murongo umwe(Musururu) n’ingabo za FARDC bari guca mu Centre ya Ishasha ,ubwo bari mu nzira bajya kugaba igitero ku mutwe wa M23 bahanganye nawo muri iyi minsi.
Ikinyamakuru Goma News 24, nacyo cyashize ku rubuga rwacyo rwa Twitter amashusho yafashwe n’Abaturage bo mu gace ka Ishasha, bagaragaza abarwanyi ba FDLR bari kumwe n’ingabo za FARDC.
Mu mirwano yabereye mu gace ka Kiwanja, Rugali, Kalengera, Kibumba n’ahandi nabwo abarwanyi ba M23 bagarwanye ku ruhande rwa FARDC nk’uko byemezwa n’abaturage bari muri utwo duce.
FARDC kandi yitabaje n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai ariko umutwe wa M23 ukomeza kwihagararaho usubiza inyuma ibyo bitero byose.
M23 yigaruriye ibindi bice!
Kuva FARDC yatangiza ibitero bikomeye yifashishije indege zo mu bwoko bwa Sukhoi 25, umutwe wa M23 aho gusubira inyuma wigaruriye ibindi bice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru.
Ku munsi weje tariki ya 12 Ugushyingo 2022,M23 yigaruriye agace ka Kanyarucinya kari mu birometero 5 winjira mu mujyi wa Goma mu ntamabara yamaze iminota 30 maze ingabo za FARDC zikizwa n’amaguru zihungira mu mujyi wa Goma.
Ku mugoroba wo kuri iyo tariki ,agace kazwi nka “3 antennes M23 nako yakigaruriye ikambuye umutwe wa FDLR wari warahahinduye ibirindiro byawo.
Indi mirwano yabaye kuwa 12 Ugushyingo 2022 kuva mu gitondo ,yasize abarwanyi ba M23 bigaruriye ibice bitandukanye byo mu marembo y’umujyi wa Goma.
Umupaka muto wa Kabuhanga uhuza u Rwanda na DRC ubu uragenzurwa n’umutwe wa M23.
Si uyu mupaka gusa, kuko n’agace ka Kibumba gahana imbibi n’u Rwanda, nako kamaze kwigarurirwa na M23 nyuma y’imirwano ikomeye yahuje FARD ifatanyije na FDLR bari bahanganye n’abarwanyi ba M23 bo mu mutwe uzwi nka “ Les Lion de Sarabwe” .
Ubu agace ka Kanyamahoro nako karagenzurwa n’abarwanyi ba M23 bo mu twe wa “Les Lion de Sarabwe” ari nako bavuga ko bategereje amategeko ‘abayobozi ba M23 babaha, ku buryo urugendo rushobora gukomereza mu mujyi wa Goma.
Aya makuru, yanemejwe n’umuyobozi wa Sosiyete Sivile ikorera muri Teritwari ya Nyiragongo wemeje ko ingabo za FARDC zambuwe utu duce tukaba turi mu maboko ya M23.
Ikinyamakuru Goma24 nacyo cyemeje ayo makuru, kivuga ko usibye uduce twa Kamahoro na Kibumba n’agace ka Buhumba kamaze gufatwa mu masaha ya saa kumi n’imwe ejo kuwa 12 Ugushyingo 2022.
Abasirikare ba FARDC harimo n’abofisiye bakuru bakomeje kuhasiga ubuzima
Imirwano yabaye kuwa 11 Ugushyingo 2022 mu gace ka Rugari, M23 yivuganye Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lt Colonel Faustin Sengabo wari ukuriye ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Rugali.
Tukiri mu gace ka Rugali, Abasirikare ba FARDC bararasanye habaye kwikangana maze 30 barimo n’ufite ipeti rya Maj bahasiga ubuzima .
Urusaku rukomeye rw’imbunda nini n’intoya zumvikanye muma saa tanu z’ijoro(23h00) kugera saa saba(1h00),aho ingabo za Leta ya Congo FARDC zibarizwa muri Rejima y’a 108 yavaga ahitwa ahitwa Mwaro yerekeza i Rugali yakubitanye n’indi Kompanyi ya FARDC ivanze n’abarwanyi ba FDLR bari bayobowe na Lt Noheri yavaga ahitwa Biruma,buri ruhande rwaje kwikanga ko ari abarwanyi ba M23 bahuye nabo basanzwe bagenzura ako gace,intambara itangira ubwo.
Mumirwano yabereye mu gace ka Mabenga na Kiwanja FARD yahatakarije abasirikare 34,mu gihe 10 bafashwe mpiri naho FDLR ihatakariza abarwanyi bayo bagera kuri 20.
M23yarashe indege,igifaru y’igarurira n’intwaro zikomeye za FARDC!
Ku mugoroba wo kuwa 11 Ugihsyingo 2022, FARDC yagabye ibitero bikomeye byo mu kirere ku mutwe wa M23 mu gace ka Kahunga muri Teritwari ya Rutshuru, byaje kurangira M23 irashe indege yo mu bwoko bwa Kajugugjugu ya FARDC, izindi zigera kuri eshatu zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 zihita zihunga imirwano.
Mu mirwano yabereye mu gace ka Kiwanja na Mabenga kuwa 11 Ugshyingo 2022, FARDC yari igambiriye kwisubiza utwo duce, yahatakarije ibifaru bibiri kimwe kirwatwikwa mu gihe ikindi M23 yabashije kukigarurira.
Abarwanyi ba M23 bahise bagaragara bari kwifotoreza ku gifaru cya FARDC bari bamaze gutwika.
M23 kandi yabashije kwambura FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba FDLR imbunda zikomeye zirimo izirasa imizinga.
M23 yabonye abandi bafatanya bikorwa!
Umutwe wa FFM(Freedom Fighfters Movement) ufite ibirindiro i Kilimahiro muri Masisi,wiyemeje guhuza umugambi na M23.
Nk’uko bigaragara mu butumwa umuyobozi w’uyu mutwe Gen Moise Ngabo yageneye itangazamakuru, avuga ko bakurikije ibibazo intara ya Kivu y’Amajyaruguru irimo, bigaragarako leta yatereranye iyi ntara ,aribyo aheraho avuga ko bagiye gushyiraho umusanzu wabo mu kuyibohoza bafatanyije n’umutwe wa M23.
Andi makuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo yanemejwe n’umutwe wa Mai Mai Birozebishambuke usanzwe uhanganye n’Abanyamulenge, uvuga ko umutwe wa M23 waba urimo gukorana n’imitwe y’Abanyamurenge izwi nka Gumino na Twirwaneho kugirango batangize ibindi bitero muri Kivu y’Amajyepfo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com