Hashize iminsi ine FARDC ifatanyije na FDLR, CMC Nyatura, APCLS n’abacancuro b’abazungu batangije ibitero bikomeye bigamije kwisubiza agace ka Kitshanga baheruka kwamburwa na M23.
Ibi bitero, byatangiye nyuma yaho Perezida Felix Tshisekedi asabiye ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FARDC gukora iyo bwabaga bakambura M23 agace ka Kitshanga kugirango gasubire mu bugenzuzi bwa Leta.
Amakuru dukesha umwe mu banyapolitiki batuye mu mujyi wa Goma utashatse ko dushyira hanze amazina ye,avuga ko Perezida Felix Tshisekedi ataguwe neza n’ifatwa rya Kitshanga kuko yatonganyije bikomeye abakuriye ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru ,abaziza ko M23 yabambuye agace k’ingenzi .
Nyuma y’ubusabe bwa Perezida Felix Tshisekedi, FARDC yatangiye gukusanya abasirikare benshi n’abarwanyi bo mu mitwe ya FDLR, CMC, APCLS n’abacancuro b’Ababazung kugirango bayifashe kugaba igitero simusiga ku mutwe wa M23 muri Kitshanga.
Ubu, hashize iminsi ine FARDC n’abafatanyabikorwa bayo,bagerageza kwambura M23 Kitshanga ariko byakomeje kubananira, ahubwo M23 ikaba yarabambuye utundi duce twegereye Kitshanga aritwo Burungu,kilorirwe na Nyamitaba.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Gashyantare 2023, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo FDLR,CMC Nyatura ,APCLS n’abacancuro b’abazungu, bakomeje kugaba ibitero mu nkengero za Kitshanga ariko nabwo M23 ibakubita inshuro kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Amakuru aturuka mu gace ka Naringi kari gahati ya Rutshuru na Masisi ,avuga ko hari kubera imirwano ikomeye ariko ngo bamwe mu basirikare ba FARDC bakaba batangiye gukizwa n’amaguru aho bagenda bitotomba bavuga ko impamvu bananiwe kuvana M23 muri Kitshanga ari uko amasasu yababanye macye none bakaba bagiye no gutakaza agasozi ka Naringi.
Aba basirikare ba FARDC, bakomeza bavuga ko babonye umusada w’amasasu amazi yamaze kurenga inkombe kuko M23 yari imaze kubigizayo benshi bakaba batangiye gucika intege, mu gihe M23 yo ikomeje kubashushubikana.