Nyuma y’uko ibirindiro by’umutwe wa FDLR biri ahitwa Kazaroho,muri Teritware ya Rucuro bishenywe n’ingabo za FARDC bamwe mu barwanyi bawo bagafatwa mpiri abandi bakicwa,umuvugizi w’uyu mutwe Cure NGOMA yasohoye itangazo rivuga ko ingabo z’u Rwanda arizo ziri inyuma y’ibyo bitero.
Iri tangazo riterura rivuga ko mu gihe isi hafi ya yose yose iri mu rugamba rwo kurwanya ikwirakwira ry’agakoko ka Corona gatera icyorezo cya Covid19 isaba buri wese kuguma mu rugo no kwirinda ingendo zitari ngombwa,ingabo z’u Rwanda zaboneyeho kugaba ibitero ku mpunzi z’abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Congo byumwihariko i Rutshuru ho burengerazuba bw’igihugu cya Congo Kinshasa.
Iri tangazo rivuga ko ingabo z’u Rwanda ngo zifashwa kwinjira muri icyo gihugu na zimwe mu ngabo za FARDC.Abashyirwa mu majwi ni Gen Innocent Gahizi ushinzwe iperereza na Colonel Rusimbi.
Umuvugizi wa FARDC Major Ndjike Eric Kayiko aganira na rwandatribune.com yatangaje ko ibikubiye muri iryo tangazo ari ibinyoma.
Ati: “Igisirikare cya FARDC kirihagije ntabwo cyigeze cyifashisha igisirikare cy’u Rwanda mu guhashya izo nkozi z’ibibi zibumbiye muri FDLR kandi,nta musirikare numwe wa Rdf uri k’ubutaka bw’igihugu cyacu, ibyo bivugwa na FDLR ni ibinyoma.”
Aganira na rwandatribune.com,Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyarugu Bwana Carly Kasivita Nzanzu yavuze ko amakuru y’uko hari ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo Kinshasa atari yo.
Ati:”Igisirikari cy’u Rwanda kiri ku mupaka uhuza uRwanda na Rd Congo nk’uko bisanzwe muri gahunda yo gucunga umutekano w’igihugu cyacyo kandi natwe dufite abacu ku mupaka wacu.ibivugwa na FDLR ni amatakirangoyi.”
Ni kenshi iyo ingabo za FARDC zikomye mu nkokora FDLR itabaza amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga ivuga ko ingabo z’u Rwanda zibasiye impunzi z’abanyarwanda ndetse n’abasivili b’abanyekongo batuye mu duce uyu mutwe wigaruriye.
Muri iri tangazo Bwana Cure Ngoma avuga ko kuva mu byumweru bibiri bishize hanibasiwe impunzi z’abanyarwanda n’abaturage b’abanyekongo batuye ahitwa Kazaroho.Aba ngo bakuwe mu byabo n’ibyo bitero, ibyabo birasahurwa n’inzu zabo ziratwikwa,nyamara abazi neza Kazaroho ni mu kirunga cya Nyamuragira nta mpunzi zahaba ahubwo hari hirunze inyeshyamba za FDLR zibarizwa muri Batayo yitwa Sinayi akaba ariyo yaririnze Perezida wa FDLR Lt.Gen Byiringiro Victor wabashijwe guhungishwa ahetswe mu ngombyi y’abarwayi n’abamurinda yerekeza ahitwa Mayi ya moto akaba agishakishwa na FARDC.
HABUMUGISHA Vincent