Abaturage bo muri Teritwa ya Masisi na Rutshuru bakomeje gusakuza bavuga ko imitwe y’inyeshyamba ikorana n’ingabo za Leta imaze igihe ibamereye nabi, ibiba, ndetse ikabicira ababo ibashinja gukorana na M23, ibyo byose bigakorwa ingabo za Leta zirebera, none baremeza ko biyemeje kwirindira umutekano kuko Leta byayinaniye.
Umwe mu baturage wo muri Muyange ho muri Teritwari twahaye izina rya Rachel ku mpamvu y’umutekano we yabwiye isoko ya Rwandatribune ko abaturage bo ubwabo biyemeje kwirindira umutekano kuko ingabo za Leta zo byazinaniye.
Aba baturage bakunze kwibasirwa n’inyeshyamba zirimo Mai Mai Nyatura,APCLS,FDLR hamwe n’indi mitwe ikorana bya hafi n’ingabo za Leta, ibashinja gukorana n’inyeshyamba za M23 ndetse ikanabashinja kuba izo nyeshyamba ari bene wabo w’abo baturage.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wakunze gusaba ingabo za Leta kurinda abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru bicwa umunsi ku wundi, ariko biranga biba iby’ubusa ndetse uyu mutwe waje kugaragaza ko bamwe mu baturage bicwa n’izi ngabo za Leta zabigizemo uruhare.
Ni kenshi kandi abategetsi batandukanye bo muri Kivu y’amajyaruguru ndetse n’abandi bo mu nzego bwite za Leta ya Congo bagaragaye bikoma abaturage bavuga ururimirw’Ikinyarwanda, ndetse bamwe bakumvikana bahamagarira abaturage bamwe gufata imihoro n’ibibando bagahiga bagenzi babo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 wakunze kumvikana utabariza abaturage, ndetse unatangaza ko bari gukorerwa igisa na Jenoside.
Kugeza ubu ibice bimwe nabimwe uyu mutwe wari warafashe wabivuyemo kugira ngo ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburengerazuba zibisigaremo , nyamara inyeshyamba zikorana bya hafi n’ingabo za Leta ya Congo zibaca ruhinga nyuma zikirara mu baturage zikabakorera ibyafura mbi.
Ibi nibyo byatumye abaturage bamwe bemeza ko nabo bagiye kwirindira umutekano kuko Leta byayinaniye.