Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu tariki 27 Mutarama 2021 ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zahanganye n’inyeshyamba z’umutwe wa FPP uyoborwa na Col. Dan Simplice mu gace ka Nyamitwitwi hafi ya Nyamilima muri Teritwari ya Rutshuru.
Aimé Mbusa Mukanda uyobora Sosiyete Sivili i Rutshuru yabwiye Rwanda Tribune ko muri iyi mirwano yabereye i Nyamilima hakomerekeyemo abantu 2 barimo n’umwana w’imyaka 12 bahise bajyanwa ku bitaro aho barimo kwitabwaho n’abaganga.
Mbusa akomeza asaba ingabo za Congo FARDC gukomeza guhashya imitwe y’itwaje intwaro ikorera muri ako gace kuko ngo aribwo umutekano w’abahatuye uzongera kuba ntamakemwa.
Rutshuru ni hamwe mu hantu haboneka ibikorwa byinshi by’imitwe yitwaje intwaro, aho bivugwa ko kuva mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize abarenga 23 bamaze kugwa mu bikorwa bifite aho bihuriye n’imitwe y’abitwaje intwaro nka FDLR,FPP, ADF n’indi mitwe yahashinze imizi.
Umutwe wa FPP Abajyarugamba ukuriwe na Col.Dan Simplice washinzwe ahagana muri 2003,na Majoro Sangano Musuhuke,wigumuye kuri FDLR afite ipeti rya Serija nyuma uyu Sangano yaje kwicwa n’ingabo za M23,uyu mutwe waje guhindura izina wiyita FPP(force pour la protection du peuple)nyuma y’ubufatanye bw’ishyaka ISANGANO ARRDC rya Jean Marie Vianney Minani,bigakora umutwe umwe rukumbi ,aho Jean Marie Vianney Minani yagizwe Perezida ku rwego rwa politiki,naho Col.Dan Simplice agirwa Umukuru w’igisilikare naho Cpt Mayanga agirwa Umuvugizi w’ingabo.
Uyu mutwe ahanini 60% ugizwe n’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu naho abasigaye akaba ari abanyarwanda,FPP ishinjwa ubusahuzi,gufata ku ngufu abagore,ubwicanyi ndetse no gukoresha abaturage imirimo y’agahato.
Ildephonse Dusabe