FARDC yagaragaye ihabwa amabwiriza yo kwitwararika kugira ngo bazabashe guhashya M23 bavuga ko yitegura gutera umujyi wa Goma, hanyuma nabo bakemeza ko bazayisubiza inyuma idakoza amaguru hasi.
Aba basirikare bahawe aya mabwiriza ndetse banasabwa kugira ikinyabupfura cyisumbuye ubwo bari mu karasisi mu mujyi wa Goma, ubwo Komanda w’agace ka 34 Jenerali Majoro Blese Bruno yabasabaga kwitwararika kugira ngo batazongera gutsindwa n’izi nyeshyamba
Uyu mu Jenerali yasabye abasirikare be ko bamenyesha izi nyeshyamba ko bakaze ndetse bakababwira bagahunga bitaba ibyo bagahora biteguye ko umunsi bazamuye umutwe bazawumena.
Jenerali Bruno yanamenyeshesheje inyeshyamba za M23 ko ubu biteguye noneho kuko ibyo babakoreraga mbere ari uko babaga batariteguye bihagije.
Yababwiye ko bagomba gushyira intwaro hasi bitaba ibyo bakazabarasa ndetse bakabasubiza mu birunga batumva batanabona.
Uyu mu Jenerali yavuze ibi mu gihe ubwoba ari bwose ko izi nyeshyamba zaba ziri kwitegura gutera umujyi wa Goma, ndetse n’ibice biwegereye byose.
Hashize iminsi kandi hacicikana amatangazo asaba ingabo za Leta FARDC kuryamira amajanja kuko inyeshyamba za M23 ziteguye gutera umujyi wa Goma.
Inyeshyamba za M23 zasabye Leta ya Congo ko yabaha umwanya bakagirana ibiganiro , nyamara Leta yabateye utwatsi, ibashinja kuba umutwe w’iterabwoba unakorana na Leta y’u Rwanda.
FARDC Ntibazatsinda intare za sarambwe zirwanira uburenganzira bw’abaturage bakorerwa génocide. Abanyecongo bavuga ikinyarwanda
ariko munyumvire general muzima, ngo FARDC mngo imenyeshe M23 bakaze, iyo bakara se baba barabatse biriya bice byose. ese we yabagiye imbere nkuko colonel mamadou ndala yajyaga kurugamba, naho we ntanazi naho M23 itera iturutse none ngo bazayimena umutwe, yewee murye ubugali murenzeho kanyanga ntakindi mushoboye