Ingabo za FARDC zemeje ko zishe abarwanyi 6 ba Mai Mai Buhirwa ifitanye imikoranire bya hafi n’umutwe w’inyeshyamba za FLN,zikorera mu gace k’ikibaya cya Rusizi.
Mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC zibarizwa muri Rejima ya 3304,ikorera mu Ruvunge,rivuga ko izi ngabo zagabye igitero gikomeye ku barwanyi ba Mai Mai Guhirwa,bica abarwanyi 6 barimo n’Umuyobozi wabo,bikaba byarabaye kuwa 6 taliki ya 07 Kanama 2021.
Cpt Dieudonne Kasereka Umuvugizi wa FARDC muri Segiteri ya Operasiyo Zokola II yabwiye Rwandatribune ko muri iki gikorwa babashije gufata imbunda za AKA 47,n’imbunda ya RPG itera rokete n’andi masasu menshi kandi izi ngabo zikaba zashenye ibirindiro by’izi nyeshyamba.
Uyu muvugizi kandi yavuze ko iyi mirwano yabereye mu ntara ya Kivu y’amajyepfo,teritwari ya Uvila,Lokarite ya Ruberizi mu midugudu ya Rudaga na Ruhoko,mu kibaya cya Rusizi.
Umwami w’Ikibaya cya Rusizi Nijimbere Richard yabwiye itangazamakuru ko iraswa ry’Aba barwanyi ari inkuru ishimishije cyane,yagize ati:”Aba barwanyi bahagarikaga amamodoka bakambura abarimo,bamwe bagakubitwa abandi bagashimutwa bakaburirwa irengero.
Bigabira Antoinne n’umwe mu baturage batuye mu kibaya cya Rusizi yabwiye Rwandatribune ko uyu mutwe wahawe imyitozo n’inyeshyamba za CNRD Ubwiyunge,kandi n’ibyinshi zasahuraga mu baturage byashyirwaga abarwanyi b’uyu mutwe kuko bari abafatanyabikorwa,uyu muturage asaba ko ingabo za FARDC zagombye no gushyira imbaraga mu kurandura no gusenya ibikorwa bya FLN biri ahitwa Bwegera na Kabere ho muri Gurupoma ya Kigoma.
Mu itangazo Umuvugizi w’ingabo za FARDC Gen.Kasonga aherutse gushyira ahagaragara yagiriye inama izi nyeshyamba zose zikorera ku butaka bwa Congo,ko nta gutuza zizahabwa n’Ingabo za Leta kereka zishyize intwaro hasi zigasubizwa mu buzima busanzwe.
Mwizerwa Ally