Igisirikare cya Repubuliak iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashinje icy’u Rwanda(RDF) kurasa ibisasu byinshi muri sheferi za Bwisha na Kisigari ikanica abanyeshuri 2.
FARDC ibinyujije ku muvuzgizi wa Giverineri w’Intara aya Kivu y’Amajyaruguru Gen Slyvain Ekenge yemeje ko ibisasu biturutse ku butaka bw’u Rwanda, byarashwe mu duce twa Biruma na Kabaya bikangiza ikigo cy’amashuri ndetse bikica abanyeshuri 2.
Yagize ati” I Kabaya, ibisasu byaguye ku ruzitiro rw’ikigo cy’ishuri cya Institue Saint Gilbert , byica abana 2 bahiga undi arakomereka .Ibi ni ibyaha ndegakamere by’intambara.”
FARDC ikomeza ivuga ko abana baguye mu iturika ry’ibi bisasu ari uwitwa Ishaka Mapenzi w’imyaka 7, na Jeremie Nziumvira w’imyaka 6 mu gihe uwakomeretse we ataratangazwa amazina.
Gen Ekenge avuga ko ngo FARDC irimo gukusanya ibimenyetso ku birego byose bashinja ingabo z’u Rwanda, nkaho bemeje ko mu bigo bya M23 i Tchanzu na Runyonyi harimo abasirikare b’u Rwanda nk’uko indege zitagira abapilote bakoresha mu gufata amashusho zibyerekana.
Ibi birego bya FARDC bije bikurikira itangazo ryatanzwe n’igisirikare cy’u Rwanda rimenyesha ko FARDC yongeye kurasa ku butaka bw’u Rwanda ahitwa i Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze. Bikaba ari ibikorwa byabaye mu gitondo cy’itariki ya 10 Kamena 2022.
FARDC ivuga ko izakomeza gufatanya na MONUSCO gucunga umutekano w’ubutaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.