Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, biravugwa ko arizo zishe Abanyamulenge 2, ndetse zinakomeretsa abandi benshi babaziza ko bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, cyangwa se ikinyamulenge.
Ubu bwicanyi bwakorewe ku musozi wa Kirungwa. Tubibutse ko umusozi wa Kirungwa, ariwo uhuza Teritware ya Uvira n’imisozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru dukesha imboni yacu iri Uvira, yavuze ko abishwe bishwe barashwe bazize ko ari Abanyamulenge, bakaba barashwe ubwo bavaga Uvira bazamuka imisozi miremire y’Imulenge ya Bijombo.
Umwe mu baturage baherereye Uvira wavuze kuri ibi bintu yagize ati : “Uyu munsi abantu bazamukaga nk’ibisanzwe umusozi wa Kirungwa, kandi aribenshi, harimo Abapfurero, Abanyindu n’Abanyamulenge, gusa Abanyamulenge nibo bahuriye n’uruva gusenya kuri uyu musozi”
Ibice bya Kirungwa ni ibice bikunze kubamo inyeshamba zo mu mutwe wa Mai Mai, zikorana bya hafi n’Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo.
Inyeshamba zo mu mutwe wa Mai Mai, ni kenshi zishinjwa ubwicanyi bukunze kwibasira gusa abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa Ikinyamulenge nk’uko bivugwa mu Misozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Si ubwambere ubu bwicanyi bukorewe ubwoko bw’abanyamulenge kuko no mu mwaka wa 2022, mu kwezi kwa 12, kuri uyu mu sozi hiciwe Abasore bab’Abanyamulenge barimo Docteur Merci Kimararungu, wakoraga mu bitaro bya Dr Apotle Paul Gitwaza, wakoreraga mu bitaro byo mu Gatanga muri Gurupoma ya Bijombo.