Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyatangaje ko inyeshyamba za M23 ziteguye urugamba ndetse ko izi nyeshyamba zatangiye kwegeranya abarashi kabuhariwe mu gace ka Ntamugenga ho muri Rutshuru.
Iki gisirikare gikomeza kivuga ko mu duce twa Kinihira na Chanzu werekeza Ntamugenga no muri Bwiza muri Rutshuru ko izi nyeshyamba zahigaruriye kandi ko hari abarashi b’abahanga.
Icyakora bamwe mubanye congo bakomeje kugenda bashinja izi nyeshyamba ko ari Abanyarwanda ibintu byatangiye kuva na cyera ubwo intambara yatangiraga muri 2021.
Gusa no kurundi ruhande biravuga ko ngo imyiteguro irimbanije muri FARDC kuko ngo indege ikomeje kugenda igemura amasasu mu gace ka Rwindi, ahari ikicaro gikuru cya Rejima. Aya masasu indege ngo iri kuyakura I Goma.
Andi makuru avuga ko abinjira mu gisirikare cya M23 bari kurangiza imyitozo yabo ya gisirikare muri Chanzu. Ndetse bamwe batangiye kuvuga ko izi ngabo za Sultan Makenga ziyemeje kwigarurira umujyi wa Goma mu kwezi gutaha.
M23 piga wajinga na kuebdereya kusonga mbere