FARDC yatangaje ko yataye muri yombi umwe mu bayobora umutwe wa Twirwaneko ukuriwe na Col Makanika wahoze mu ngabo za Congo kuri uyu wa 12 Kamena 2021 mu gace ka Runundu gaherereye i Minembwe muri Teritwari ya Fizi.
Amakuru ava mu burasirazuba bwa Congo yemeza ko uyu murwanyi watawe muri yombi n’ingabo za Congo ari uwitwa Rutebuka Bon Fils, Ax Kabingo wari ushinzwe kugurira umutwe wa Twirwaneho intwaro nkuko bitwangazwa n’ikinyamakuru Interview. Cd
Cpt Dieudonné Kasereka, umuvugizi w’ingabo za Congo FARDC muri Operasiyo Socola 2 ikorera muri Kivu y’Amajyepfo yavuze ko uyu murwanyi wa Twirwaneho yafatanwe imbunda yo mu bwoko bwa AKA 47 n’amasasu yazo 96 yari kumwe n’ibyombo 2 bya Motorola.
Capt Kasreka yagize ati “N’umugore we Penina Consolet yafunzwe azira ubufatanyacyaha mu kugura intwaro zirimo Magazines z’amasasu 60. Iperereza riracyakomeje”
Dieudonné Kasereka yavuzeko hari abandi basirikare bahoze muri FARDC bafunzwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu kugurira umutwe wa Twirwaneho ugizwe n’Abanyamulenge intwaro zirimo imbunda n’amasasu yazo”
FARDC yasabye abaturage cyane cyane abatuye mu misozi miremire ya Fizi ,Uvira na Mwenga gukoranira bya hafi n’ingabo za Congo mu rwego rwo guhashya no kurandura burundu abacuruza intwaro ari nabo shingiro ry’umutekano muke ubarizwa muri iki gice cy’uburasirazuba bw’Igihugu.