Kuri uyu wa 4 Mutarama 2022 Ingabo za Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko zongeye kugaba ibitero byo kwegezayo imitwe yitwara gisirikari ya FPIC na CODECO mu turere twa Lipri na Ngongo, ni nko mu birometero 35 mu burengerazuba bwa Bunia mu ntara ya Ituri
Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’Ingabo muri iyo ntara, Lieutenant Jules Ngongo, avuga ko ikigamijwe ari uguhiga izo nyeshyamba zikomeje kugerageza kongera kwisuganyiriza muri kariya gace.
Uyu mu Guverineri w’Ingabo akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Liyetona Jenerali Luboya we arasaba abaturage be gukomeza kuba maso no kongera ubufatanye muri iki gihe FARDC ikora ibyo bikorwa.
Mu byukuri imirwano iremereye yabereye i Lipri na Ngongo. Nubwo ntagisubizo kigaragara cyari cyaboneka gusa Guverineri Luboya ashishikariza ingabo gusenya izo mbaraga mbi no gushyiraho amahoro muri Ituri.
Guverineri wa Ituri arasaba kandi FARDC kurinda ibyiza n’ abaturage b’intara ye.
Umuhoza Yves