Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyemeje amakuru y’itoroka ry’umusirikare wacyo ufite ipeti rya Liyetena, uheruka gutoroka agasanga Abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho uyobowe na Col Michel Rukundo uzwi nka”Makanika” umutwe washinzwe n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Liyetona Mudende Mukwiza Olivier wayoboraga Paratuni muri brigade ya 12 y’ingabo za FARDC ikorera mu gace ka Minembwe ho muri Kivu y’Amajyepfo, yatorotse mu cyumweru gishize tariki ya 15 Mata 2023, ajya kwiyunga ku mutwe w’Abanyamulenge uzwi nka “Twirwaneho” ukorera mu misozi miremire ya Fizi-Tombwe.
Kuri uyu wa 17 Werurwe 2023, Lt Jean Marc Elonga umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Operasiyo Sokola 2 ikorera muri Kivu y’Amajyepfo , yemeje itoroka ry’uyu musirikare.
Ati:”Liyetona Mudende Mukwiza Olivier, wari umuyobozi wa Paratuni muri brigade ya 12 ikorera Minembwe, yatorotse FARDC ajya kwisunga Col Makanika nawe uheruka gutoroka akajya gushinga umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho.”
Yakomeje avuga ko “itoroka ry’uyu musirikare, ari inyungu kuri DRC , kuko bifasha ubuyobozi bw’ingabo za FARDC , kumenya neza abafite umutima wo gukunda igihugu cyangwa se ku ba bakigambanira.”
Abasirikare ba Rebulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bakomeje gutoroka igisirikare cya FARDC, biyunga kuri M23 abandi bakiyunga ku mitwe y’Abanyamulenge izwi nka”Gumino na Twirwaneho”.
Impamvu zitangwa n’aba basirikare, ni itozezwa bakorerwa na bagenzi babo cyangwa se ubuyobozi bwa FARDC, babaziza ko ari Abatutsi n’ibyitso bya M23 ndetse hakaba hari abicwa abandi bagafungwa .