Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje ko Umujyi wa Bunagana wafashwe ariko ngo wafashwe n’Igisirikare cy’u Rwanda mu gihe bizwi ko wafashwe n’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na FARDC ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022 mu gihe amakuru yiriwe yamenyekanye ko M23 yafashe uyu Mujyi wa Bunagana.
Iri tangazo rifite umutwe ugira uti “Itangazo ryemewe rya FARDC ryo ku ya 13 Kamena 2022 ku bijyanye n’ifatwa rya Bunagana iri mu maboko y’Igisirikare cy’u Rwanda”, rivuga uyu mujyi wafashwe nyuma y’ibitero bya M23 yagabye ku birindiro bya FARDC mu duce twa Bigega 1 na 2, Bugusa et Premidis.
Igisirikare cya Congo kivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022 ahagana saa moya za mugitondo ari bwo Bunagana yafashwe.
Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yatangaje ko M23 yafashe icyemezo cyo gufata uyu mujyi wa Bunagana nyuma yuko FARDC ikomeje kubarwanya cyane bigatuma uyu mutwe na wo urwana ugafata uyu mujyi kugira ngo wiringire umutekano wawo.
Abasirikare ba FARDC bokejweho umuriro na M23, bataye ibikoresho byabo birimo ibisasu by’ibifaru, ubundi bakizwa n’amaguru bahungira muri Uganda ndetse amashusho yabo bari guhunga yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga.
RWANDATRIBUNE.COM