Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Gilbert Kabanda yatangaje ko hagiye kwifashishwa utudege tutagira abapilote tuzwi nka ‘drone’ 10 n’izindi ebyiri zisanzwe mu guhiga abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bahungabanya umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.
Minisitiri Kabanda yabitangarije mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa 20 Kanama 2021 yigaga ku ngingo z’ingenzi zirimo umutekano muke umaze imyaka irenga 25 mu burasirazuba bw’igihugu.
Yavuze ko gukoresha utu tudege n’indege ebyiri biri mu rwego rwo gukaza ibikorwa bya gisirikare bigamije kurwanya aba barwanyi, by’umwihariko mu rwego rw’ubutasi.
Ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu buryo buvuguruye byatangiye ubwo intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro zashyirwaga mu bihe bidasanzwe tariki ya 6 Gicurasi 2021.
Intego y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Félix Tshisekedi afite ni uko ibi bihe byazarangira ari uko iyi mitwe yitwaje intwaro imaze guhashywa burundu.
Abakongomani babaye gute? Kurwana no gutsinda ko ari suprise kuki batangaza intwaro bazakoresha? Nibanateganya gukoresha grenade nabyo bazabivuga?
Abanyapolitiki babaona baticisha basirikre koko iyo batangza tagitiki zabo mbere yuko zikoreshwa?