Ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba yiyise Wazalendo hamwe n’ingabo za Leta ya Congo,FARDC , ngo bafashe icyemezo ko bagiye gukora iyo bwabaga bakabohoza ingabo zabo zafatiriwe mu mujyi wa Kitshanga, mu nyubako za Croix Rouge no mu ngabo z’umuryango w’afurika y’iburasirazuba EAC, ariko baka barabuze uko bahava kubera inyeshyamba za M23 none ngo bagomba gukoresha imbaraga kugirango bahabakure.
Aba basirikare barimo abo mu ngabo za Leta FARDC no mu nyeshyamba za Wazalendo, baheruka guhungira mungabo za EACRF ziri ahitwa Kitshanga FARDC yatangaje ko ishaka kubabohoza ikoresheje ingufu za Gisirikare.
Abagomba kubikora ngo baturutse impande zitandukanye zirimo izivuye i Mushaki, muri teritware ya Masisi, hamwe n’abandi bose ngo bari buturuke mu mujyi wa Goma.
Aba basirikare bakaba barahungiye muri izi ngabo za EAC muntambara iheruka kubera muri ibi bice mu kwezi gushize k’Ukwakira, ubwo M23 yamburaga FDLR, Wagner, FARDC na Wazalendo uriya Mujyi, uri mubilometre 80 n’u Mujyi wa Goma.
Ay’amakuru yakomeje avuga ko u mutwe wa M23 wasabye Ingabo za EACRF ziri m’ubutumwa bw’amahoro m’uburasirazuba bwa RDC, kubaha abo basirikare babahungiyeho birangira ubuyobozi bwa EACRF bwanze , bityo uyu mutwe wa M23 nawo uhita utangariza EACRF ko abo basirikare batazasohoka mu mujyi wa Kitshanga.
Ibi rero biri mu byatumye FARDC na FDLR basizora bavuga ko bagomba kubohoza aba basirikare ku kiguzi cyose bizabasaba.
Isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune yatangaje ko FARDC yaba igeze mugace ka Nyamitabo yerekeza mu gikorwa cyo kubohoza bagenzi babo baturutse i Mushaki bakomereza Bihambwe, Bidegede, Gatare, Gasheberi na Muheto, kumunsi w’ejo kuwa 02Ugushyingo 2023, aba basirikare bari bageze Nyamitabo muri teritware ya Masisi.
Ibi bibaye kandi mugihe bivugwa ko ingabo za FARDC nyinshi zaba zamaze gukambika mubice bya Masisi na Nyiragongo.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com