Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi dukesha iyi nkuru Jenerali Majoro Richard Kasonga, umuvugizi wa FARDC yatangaje ko ibigo byose bya ADF hamwe n’icyicaro gikuru byasenywe n’ingabo za FADRC.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 27 Werurwe i Beni ,mugihe yasobanuraga ubutumwa bw’umuyobozi mukuru w’ingabo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Yakomeje agira Ati: “Ahari icyicaro gikuru, ndetse n’ibirindiro byose bya ADF byarasenywe kandi ibidukikije biratuje. Ababashije kurokoka bahise bahunga kuko twari tubamereye nabi akomeza avuga ko bari kuzerera bashakisha ibiryo n’imiti kugira ngo babeho. Jenerali Majoro Richard Kasonga akomeza avuga ko kuri ubu abarwanyi ba ADF basigaye ari mbarwa.
Avuga kandi ku gikorwa cyo gukomeza kurwanya ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro , yavuze ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bo mu gihugu cya Uganda hamwe na MONUSCO yagize ati:“Ibikorwa bya FARDC ihuriye ho na UPDF birimo biragenda neza cyane. intego zimwe za gisirikare zagezweho kandi izi ngabo zirakora neza. Iki ni ikimenyetso cyuko dushobora kuzamuka tugatsinsura umwanzi burundu. Mwebwe muhe umwanya wo kurangiza ibyo twatangiye ubundi muzanyurwa turabibijeje.”Yakomeje avuga ko ari inshimgano zabo nkuko itegeko nshinga ry’igihugu ritegeka ingabo kurinda ubusugire bw’igihugu n’abanyagihugu .
Umugaba mukuru w’ingabo za Conmgo Kinshasa Gen Celestin Mbala Munsense n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo kugenzura niba koko inshingano yahawe aba basirikari bahuriweho ba Udanda na Congo bakora akazi uko bikwiye.
UMUHOZA Yves
Reka baze basenye nibya M23 maze ababafasha bumirwe! Mbega abaturanyi weee!