FARDC yigambye ko yasubije inyuma inyeshyamba za M23 zikava mu bice zari zirimo kugeza kuri Trois entenne, mu gihe uyu mutwe wo ugitangaza ko ukiri kugenzura Gurupoma zose, yaba Kibumba na Buhumba, ahubwo bashinja FARDC n’abo bafatanije kurasa mu baturage, aho kurasa kubo bahanganye nabo.
Ibi byatangajwe n’ Umuvugizi wa M23 mubyapolitike, Lawrence Kanyuka, ubwo yatangazaga ko kuva sa 10h30 ingabo za Leta ya Congo zagabye ibitero bikomeye muri Nyiragongo, agace gatuwe n’abaturage ndetse yemeza ko ibisasu biremereye biri guterwa mu bice birimo abaturage ndetse ko bamwe bamaze kubigwamo
Aya magambo kandi yagarutsweho na Perezida w’umutwe w’inyeshyamba wa M23, bwana Bertrand Bisimwa, akoresheje urubuga rwe rwa X , aho yamaganye by’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, bikomeje kugabwa mubice bituwe n’abaturage benshi.
Iyi mirwano uyu mutwe w’inyeshyamba uri kuvuga biravugwa ko iri kugaragaramo intwaro zikomeye cyane ndetse ko inyeshyamba za FDLR ziri kumwe n’abazungu hamwe na Hiboux aribo bibasiye aka karere.
Ibi bitero byibasiye agace ka Gurupoma ya Buhumba, Groupement ya Kibumba ibice byo muri teritware ya Nyiragongo, ndetse izi nyeshyamba zikaba zatangaje ko FARDC n’abo bafatanije bari kugenga bahumba humba batarobanuye.
Ni urugamba rwamaze kwinjirwamo n’urubyiruko rw’Abarundi bita imbonera kure zaje zivanze n’abasirikare bakomoka muri iki gihugu,bityo M23 ikaba ihanganye FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo
Ay’amakuru kandi yanemejwe kandi na Sosiyete sivile yo muri teritware ya Nyiragongo, aho bongeye kumvikana bavuga ko agace kabo gakomeje kwibasirwa n’imirwano.
Muri uru rugamba, Ingabo za RDC, zigambye ko zasubije inyuma Inyeshamba za M23 mugace ko kuri Trois entenne, ariko mu makuru yizewe avuga ko M23 yagabweho ibitero naziriya Ngabo za FARDC n’abambari bazo ariko ko M23 ikigenzura Groupement ya Kibumba na Buhumba uduce twose kugeza kuri Trois entenne.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com
Nonese niba M23 irikwivanga nabaturage bakayicumbira urumva Leta ibavangura gute? Niba abaturage bashaka amahoro nibavangure ninyeshyamba, ahubwo yoniba ishaka kurwanya na Leta nihungishe abaturage ubundi ishye yonyine.