Imirwano yahuje Abafulero n’Abatutsi bo muri Gurupoma ya Kamba, Chefferie ya Plaine Dela Ruzizi, muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yarangiye Abafulero batwikiye abatutsi bo ku Bwegera amazu yabo, banabasezeranya ko bagomba kubatsemba. Gusa FARDC yigambye ko yahosheje iyo mirwano.
Ni imirwano yabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo, aho mu gace ka Bwegera, hiriwe umwuka mubi kubera Abafulero bari bafunze i Mihanda batangaza ko bagiye gutsemba abo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge).
Uyu mwuka mubi ngo wongeye kugaruka nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa 26 Ugushyingo 2023, haraye hakomeretse abasore batatu ba Bafulero bikavugwa ko bakomerekejwe n’Abatutsi.
Ibi byatumye Abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), bahunga nyuma y’uko Abafulero bari bafashe imbunda n’intwaro za Gakondo aho baje no gusambura inzu ebyiri z’Abatutsi harimo iyo batwitse y’uwitwa Mandevu n’indi baje gusambura.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo(FARDC), zaje koherezwa muri ibi bice zivuye mu Lubilizi, ahagana mu masaha y’umugoroba zigahosha iyo mirwano, birangira abaturage bari bahunze bongera kugaruka mu byabo.
Intambara y’amoko muri Congo ikomeje gufata indi ntera, aho bimaze kugaragara ko nibatayifatira ingamba zihanye, bizarangira habaye jenoside.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com