Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo hamwe n’abo bafatanije urugamba bongeye kwigamba ko bahitanye imbaga y’abasirikare bo muri M23 mu gace ka Mabenga na Kitchwa .
Ibi babitangaje nyuma yo gukoresha indege zitagira Abadereva ndetse na za Kajugujugu, bagatera ibirindiro bya M23, ibintu bavuga ko byaba byatumye hagwa abasirikare benshi ndetse bakanigamba ko bafashe n’inkomere nyinshi hamwe n’abasirikare ba M23.
Icyakora n’ubwo bimeze gutyo umuvugizi w’uyu mutwe Maj Willy Ngoma yatangarije Rwanda Tribune ko ibi ari byabindi byo k’urugamba kuko ibyo bari kuvuga barimo gukabya. Yongeyeho ko batewe n’ingabo ziri gukoresha indege, ariko imibare bari kuvuga y’abo bishe ihabanye cyane n’ukuri.
Cyakora umuvugizi w’uyu mutwe yirinze gutangaza umubare w’abo batakaje avuga ko k’urugamba bibaho ko hagira abakomereka, ndetse abandi bakahagwa ariko avuga ko ibiri kuvugwa bihabanye n’ukuri.
Uyu muvugizi yanatangaje ko ingabo z’u Burundi zahindutse abacanshuro muri uru rugamba kuko icyari cyabazanye ataricyo bari gukora, ko ahubwo nabo binjiye mu mirwano nk’aba Wazalendo bose. Bityo aboneraho kuvuga ko intambara ubu iri guca ibiti n’amabuye.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune
Ikigaragara M23 imerewe nabi kbsa bashobora kuba bayiciye intege.