Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko cyishe barwanyi 2 mu nyeshyamba za Red Tabara irwanya ubutegetsi bw’u Burundi mu mirwano yabereye muri Lokarite za Mutarule na Luberizi mu kibaya cya Rusizi ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Umuvugizi wa Operasiyo Socola 2 ikorera muri Kivu y’Amajyepfo Maj Dieudonné Kasereka, yavuze ko aba barwanyi bishwe mu mirwano yatangiye ahagana saa 4h30 z’umugoroba. Ni imirwano bivugwa usibye aba 2 bayiguyemo FARDC yanafunze abagera kuri 5 muri aba barwanyi.
Maj Kasereka yavuze ko igisirikare cya Congo kitazihanganira abanyamahanga baza kubiba iterabwoba mu baturage ba Congo .Ati”Aba barwanyi b’abanyamahanga baje baje gutera ingabo mu bitungu umutwe wa Mai-Mai Kijangala usanzwe ubiba iterabwoba n’amacakubiri mu baturage ba Uvira na Fizi”.
Muri iki cyumweru gusa, bivugwa ko abarwanyi b’Abarundi 30 babarizwa mu mitwe ya Red Tabara n’Imbonerakure z’Ishyaka CNDD FDD bamze gufatwa n’Ingabo za Congo, aho abenshi bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bw’inka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.