Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, cyatangaje ko cyamaze kwisubiza agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Ni agace gaherereye muri Teritwari ya Masisi kari gaheruka kwigarurirwa na M23 kuwa 25 Gashyantare 2023.
Ejo kuwa 28 Gshyantare 2023, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Sokola 2, yatangaje ko FARDC yobashije kwirukana abarwanyi ba M23 mu gace ka Rubaya nyuma y’imirwano ikomeye.
Yagize ati:”Uyu munsi ndagirango mbamenyesheko , biturutse ku muhate n’umurava, FARDC yongeye kwisubiza agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro.”
Yakomeje avuga ko abatuye mu mujyi wa Goma na Sake, batagomba kugira impungenge cyangwa igihunga,kuko M23 yari yugarije tuno duce, yongeye gusubizwa inyuma bakaba bayirengeje mu gace ka Kingi.
Lt Col Ndjike Kaioko, yongeyeho ko FARDC yahawe amabwiriza yo kurinda agace ka Rubaya, Sake n’umujyi wa Goma ku giciro icyaricyo cyose .
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Masisi, avuga ko ku munsi wejo FARDC yiriwe irasa za Bombe mu birindiro bya M23 biherereye mu gace ka Rubaya no mu nkengero za Sake, hifashishijwe indege z’intambara n’ibifaru, byatumye abarwanyi ba M23 basa n’abasubira inyuma gato ariko bakaba bagicungiye hafi aho.
Tagerageje kuvugana na Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare kugirango agire icyo abivugaho, ariko ntiyabasha kwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Ubwo twamwandikiraga ubutumwa bugufi ,nabwo ntiyabashije gusubiza kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.