Ibi byabereye muri pariki ya Kawuzi-Biega ahasanzwe ari ubuturo bw’ ingagi zo mu bibaya, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho abantu bitwaje intwaro bajya gucukura amabuye y’ agaciro mu buryo butemewe n’ amategeko.
Mu gitero cyateguwe kuwa gatanu w’ icyumweru gishyize ku bufatanye bwa FARDC n’abarinzi ba pariki bashinzwe kwirukana abatwa b’ i Muyange bakunda kugaragara muri iri shyamba baje guhiga inyamaswa. Umubare w’ abantu bahitanywe n’ ibi bitero ni abatwa babiri, ndetse n’ abandi batwa bakomeretse, nk’ uko bitangazwa na Pascal Cimana, umuyobozi wa teritwari ya Kalehe muri Kivu y’ Amajyepfo.
Akomeza agira ati:” byibuze amazu agera kuri 80 y’ ibyatsi yaratwitswe.
Muri aka gace, inyeshyamba za Raiya Mutomboki na CNRD (conseil national pour la renaissance et la democratie) bagenzura agace karimo ibirombe by’ amabuye y’ agaciro, bakajya bihisha inyuma y’ umuryango mugari w’ abatwa utuye muri aka gace, nk’ uko bikomeza bisobanurwa na bwana Cimana.
Hakaba hishwe kandi n’ izindi nyeshyamba za CNRD zigera kuri 6, nk’ uko bivugwa na major Louis Tshiamwang, umuvugizi w’ igisirikari muri aka gace, akaba anemeza amakuru avuga ko abatwa babiri baguye muri ibi bitero.
Ubuyobozi bwa Pariki y’ igihugu ya Kawuzi-Biega, bukaba bukomeza gushyira inyeshyamba za Raia Mutomboki mu majwi, aho izi nyeshyamba zihisha inyuma y’ ukuba aba batwa bavuga ko muri iyi pariki harimo agace kabo, kugira ngo uyu mutwe ukomeze gucukura amabuye y’ agaciro mu buryo butemewe.
Naho CNRD, ni inyeshyamba z’ Abanyarwanda zitandukanyije na FDLR, ubwo uyu mutwe wacikaga mo kabiri. Kuri ubu aba barwanyi ba CNRD bakaba bihishe mu mashyamba yo muri teritwari ya Kalehe, iherereye mu birometero 80 werekeje mu majyaruguru ya Bukavu.
Denny Mugisha