Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gifatanije n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagabye igitero ku mutwe wa M23 mu gace ka Rangira muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune muri ako gace, ivuga ko FARDC yifashishije intwaro ziremereye zirasirwa kure yarashe mu birindiro bya M23 biri mu gace ka Rangira.
Amakuru akomeza avuga ko M23 yagerageje kwirwanaho, ndetse kugeza mu masaha y’igicamunsi amasasu y’imbunda ziremereye yari acyumvikana muri ako gace.
Kugeza ubu impande zombi ntawe uremeza cyangwa ngo ahakane aya makuru.
Hari hamaze iminsi hikangwa ibitero bikomeye bya FARDC n’abafatanyabiukorwa bayo, aho M23 yakomeje gutanga impuruza ku baturage ibateguza kwimuka cyane cyane mu gace ka Kabindi, aho yavugaga ko hagoswe na FARDC ifatanije n’abarwanyi ba FDLR na Mai Mai CMC.
Impande zombi zasaga n’izihaye agahenge, aho FARDC yari yavuze ko ibitero kuri M23 yabihagaritse itegereje umwanzuro w’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ugamije kuzana amahoro arambye mu burasirazuba bw’iki gihugu.