Kuva tariki ya 13 Kamena 2022 kugeza tariki ya 13 Nzeri 2022, ubaze umunsi ku munsi , amezi atatu arihiritse umujyi wa Bunagana ugenzurwa n’abarwanyi b’umutwe wa M23 wa Gen Sultan Makenga.
Mu mbwirwaruhame isa n’irema umutima abaturage, umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Ndima Constant Kongba , yabijeje ko FARDC igiye gukora igishoboka cyose ikisubiza umujyi wa Bunaganango niyo byabasaba ikiguzi cyo kumena amaraso.
Yagize ati:” Amezi 3 arashize M23 iri mu mujyi wa Bunagana. Twe turi abasirikare, kandi turi gukora Operasiyo. Ndabizi bamwe muri mwe birimo kubababaza, kuko buriya ni ubutaka bwacu. Tugomba kubwisubizwa uko byagenda kose”
Guverineri Ndima, avuga ko impamvu basigaye bitondera ibikorwa byo guhangana na M23, ari uko ifashwa n’igisirikare cy’u Rwanda bityo bagomba gutegura urugamba nk’abitegura kurwana n’ingabo z’igihugu kuruta gutekereza ko ari umutwe w’inyeshyamba.
Ati:” “ Iyi M23 duhanganye ifashwa n’igisirikare gifite imyitozo ikomeye(U Rwanda), amayeri yacu yo kuyirwanya agomba guhinduka kuko uyu si umutwe w’inyeshyamba usanzwe ahubwo ni igisirikare gikomeye. Tugomba guhindura uburyo ngo dutsinde iyi ntambara”
Kuva umujyi wa Bunagana wafatwa, abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru batakarije icyizere ubuyobozi bwabo, buhora buvuga ko bwatewe n’ingabo z’u Rwanda ariko bukaba budashobora gutegura ibitero simusiga ngo birukane abo bita ingabo z’u Rwanda mu mujyi wa Bunagana.
Ibi byanatumye abaturage batangira gushaka uwo bagerekaho ibibazo byo kunanirwa kw’inzego zabo zishinzwe umutekano. Bidatinze hatangiye imyigaragambyo yamagana MONUSCO yari imaze gutangaza ko yaba yo n’abasirikare b’igihugu (FARDC)nta numwe ufite ubushobozi bwo gutsimbura abarwanyi b’uyu mutwe mu bice byose ugenzura.
Iyi myigaragambyo, yaguyemo abantu bagera kuri 36 mu bice bitandukanye byose yabereye aribyo :Goma, Butembo,Uvira,Beni n’ahandi).
Mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru wa Rwandatribune, Umuvugizi wa M23 yemeje ko nta gahunda yo kurekura na Sentimetero y’ubutaka bafashe. Majoro Willy Ngoma akomeza avuga ko nta gihunga bafite cyane ko babizi neza ko n’ingabo za EAC zizinjira ku butaka bw’iki gihugu zitazigera zibarwanya.