Igisrikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC cyongeye gushyira mu majwi Ingabo z’Umuryango wa EAC, ngo kuko ziri kurushaho gukarana n’Umutwe wa M23 hagamijwe kongera kubura mirwano.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 29 Gicurasi 2023 i Kinshasa, Gen Sylvain Ekenge umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo (FARDC), yatangaje ko Abarwanyi ba M23 bamaze gusubira mu bice byose bari bararekuye muri teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Gen Sylvain Ekenge, yatunze urutoki Ingabo z’Umuryango wa EAC , azishinja kuba arizo ziri gufasha M23 muri ibi bikorwa ndetse ko izi ngabo ziri gufasha uyu mutwe imyiteguro yo kongera kubura imirwano.
Ati:” Ingabo z’Umuryango wa EAC ziri gufasha barwanyi ba M23 gusubira mu bice byose zigaruriye muri Rutshuru , Masisi na Nyiragongo no kuzifasha mu myiteguro uyu mutwe uhugiyemo igamije kongera kubura imirwano.”
Ge Sylvain Ekenge, yongeyeho ko biteye impungenge kuba ingabo z‘Umuryango wa EAC ziri kwemerera no gufasha Abarwanyi ba M23 basubira muri ibyo bice, ariko zikabuza ingabo za Leta FARDC kuhakandagiza ikirenge.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Uyu mu general azigutabaza nka Shebuja. Umu general muzima asakuza nka civilian.Narumiwe kabisa
ko asakuza bataramurasa nibatangira kurumanza inyambo azavuga ibingana iki?