Mu ijambo ryifuriza abanyarwanda bari mu gihugu,abari hanze yacyo ndetse n’incuti zabo Noheli nziza n’umwaka mushya muhire umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda MRCD Faustin Twagiramungu yatangaje ko asoje umwaka wa 2019 nabi kubera ingabo zirwanya Leta y’u Rwanda zashiriye ku icumu.
Twagiramungu yihanganishije abanyamuryango ba MRCD avuga ko bakwiye kuzirikana abarimo guhigwa bukware mu mashyamba ya Congo.
Yagize ati:” Ntavuze amagambo mesnhi ndagira ngo iyi Noheli muyihanganire kandi mwibuke abagiye guhigwa nk’inyamaswa mu mashyamba ya Congo bamwe bakaba barishwe abandi bakazanwa basa nk’aho ari iminyago babereka rubanda nk’aho ari inyamaswa bagiye gushyira muri parike.”
Twagiramungu yongeyeho ko ibibazo byo kutumvikana na Leta y’u Rwanda bizakemurwa no kwicarana abantu barebana mu maso bakabiganiraho aho kubikemurira mu kwica.
Yagize ati:”Ibibazo by’u Rwanda twe tuzabikemuza ari uko turebanye mu maso tukabibonera umuti ariko ntituganire nk’uko twaganiriye mu masezerano y’Arusha bakayanyura inyuma none ubungubu bakaba batugeze ku buce.”
Yifuje ko umwaka utaha wa 2020 wazabazanira impinduka kuko uwa 2019 utabahiriye namba.
Ati:” uyu mwaka wa 2020 uzatubere muhire,uzarushe uyu mwaka turimo kuberako ari umwaka turangije nabi.”
Faustin Twagiramungu yasoje yifuriza abanyarwanda Noheli nziza ariko abasaba kuzirikana abarwanya Leta y’u Rwanda baguye mu mashyamba ya Congo,abafunzwe ndetse n’abari mu buhungiro.
Ibi Twagiramungu abivuze nyuma y’uko ingabo za Congo FARDC muri operasiyo Sokola zihumbahumbye abarwanyi b’ishyaka rye bitwa FLN ndetse n’abo mu yindi mitwe y’inyeshyamba aho bamwe bahasize ubuzima abandi bagashyikirizwa u Rwanda.
Gen Gatabazi Joseph uzwi nka Gatos Ave Marie wa FLN,aba Koloneri 3 ,aba Majoro 4,hamwe n’abarwanyi 300 ba FLN nibo bashikirijwe u Rwanda na FARDC
Nk’uko byahamijwe kandi n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Capt Dieudonne Kasereka mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com, umunyamakuru wacu yamubajije niba bamwe mu bayobozi ba FLN bagiye bafatwa harimo nka Jenerali Jeva,Col.Joseph Gatabazi uzwi nka Gatos Ave Marie, Cpt.Nsengimana Herman n’abandi yagize ati: abarwanyi twohereje n’icyiciro cya mbere cyabamaze gufatwa,nkuko ibihugu by’akarere byishyize hamwe mu kurwanya inyeshyamba za FDLR, RUD na FLN, imihigo irakomeje n’abandi bazagenda boherezwa mu gihugu cyabo.
Rusanganwa Gerald waririmbye indirimbo Nyiramatwi yaharawe ku butegetsi bwa MRND na we ni umwe mu barwanyi ba FLN, ingabo za FARDC ziherutse gushikiriza u Rwanda
Mu mpera z’iki cyumweru kandi Leta y’u Rwanda yakiriye abanyarwanda basaga 1471 baturutse mu mashyamba ya Congo.
UMUKOBWA Aisha