Nyuma y’itangazo ryashizwe ahagaragara n’umutwe wa CNRD kuwa 18 Ukuboza 2020 rivuga ko ingabo za FLN zikomeje imirwano mu Karere ka Nyaruguru ngo kugeza ubwo leta y’uRwanda yemereye gushikirana nayo ndetse ikanarekura Paul Rusesabagina umuyobozi w’ikirenga wa MRCD/ FLN, Faustin Twagiramungu wasigariyeho Rusesabagina k’ubuyobozi bw’uyu mutwe ugamije guhungabanya umutekano w’uRwanda akaba asanzwe ari N’umuvugizi wa MRCD/ FLN kuwa 20 Ukuboza 2020 yasohoye irindi tangazo rivuguruza iryari ryanditswe na CNLD/ FLN .
Mu itangazo yise ko rigenewe abanyamakuru ryo kuwa 20 Ukuboza 2020 Faustin Twagiramungu wasigariyeho Paul Rusesabagina k’ubuyobozi bwa MRCD/ FLN yavuze ko yamaganye itangazo rya CNRD rivugako ingabo za FLN ziri kurwanira mu karere ka Nyaruguru. .
Twagiramungu Faustin avuga ko ahangayikishijwe cyane n’amatangazo y’ibitero bya baringa akunze gushirwa ahagaragara n’abamwe mu bayobozi ba CNRD barimo gen Hakizimana Antoine Jeva aho bakunze kuvuga ko bari kurwana n’ingabo za RDF mu karere ka Nyaruguru.
Twagiramungu Faustin avuga ko bene ayo matangazo ya CNRD agamije gushira mukaga no kongerera ibirego umuyobozi w’ikirenga wa MRCD / FLN Paul Rusesabagina uheruka gafatwa n’inzego zishinzwe umutekano w’uRwanda ku bufatanye n’ibindi bihugu.
Mbere y’iri tangazo rya CNRD ryo kuwa 18/ 20/ 2020 Jen Jeva Antoine ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri FLN akaba yari yasohoye irindi tangazo avuga ko Ingabo za FLN zagabye ibitero kuwa 1 no kuwa 3 ukuboza 2020 mu murenge wa Bweyeye maze ngo zikabasha gutsintsura Ingabo z’uRwanda zari zihafite ibirindiro ndetse ngo zikabasha gufata imwe mu mpuzankano y’ingabo za RDF muri ako gace.
Jeva yakomeje avuga ko FLN ifite ibirindiro mw’ishyamba rya Nyungwe ndetse ko Ingabo za FLN zizakomeza imirwano.
Nyuma yiri tangazo ariko abantu benshi bahaye inkwenene amatangazo CNRD ikunda gushira ahagaragara ibeshya ko yagabye ibitero ku Rwanda kandi nyamara bigaragara ko nta kabaraga isigaranye .
Icyogihe ngo Gen. Jeva yari agamije ukwishakira agafaranga binyuze mu misanzu y’abayoboke babo ngo dore ko bari barahagaritse kuyitanga nyuma yo kuvumbura ko FLN nta mbaraga isigaranye. Guhimba ibitero bya Baringa ngo ni andi mayeri yo kureshya abari barahagaritse gutanga imisanzu .
Icyo gihe ariko Twagiramungu ntacyo yabivuze ho kuko yaruciye akarumira.
Kuvuguruzanya hagati ya MRCD na CNRD bituruka kuki?
Mbere y’uko Paul Rusebagina Umuyobozi mukuru wa MRCD/FLN atabwa muri yombi afatanyije n’umwunganiziwe Faustin Twagiramungu bari bamaze iminsi bahanganye bikomeye no guterana amagambo na CNRD ubwiyunge bari basanzwe bahuriye mu mpuzamashyaka ya MRCD/ FLN , aho buri ruhande rwemezaga ko Ingabo za FNL ari izarwo
Ní Nyuma yaho Paul Rusesabagina na Twagiramungu bari bamajije kw’irukana ishyaka rya CNRD Ubwiyunge mu mpuzamashyaka ya MRCD FLN .
Icyo gihe Jen Geva yahise atangaza ko kuva birukanywe muri MRCD/ FLN nabo bazajyana Ingabo za FLN ariko Paul Rusesabagina na Twagiramungu bababera ibamba
Mu kiganiro Paul Rusesabagina yagiriye kuri Radiyo Ubumwe Mu kwezi kwa Kamena 2020 yagize ati:
” FLN yashinzwe na MRCD Ubumwe. Yashinzwe Mukwezi kwa Gicurasi 2018 icyo gihe hari Njyewe Paul Rusesabagina mpagarariye PDR Ihumure, Gen Wilson Irategeka ahagarariye CNRD Ubwiyunge na Nsabimana Callixte Sankara ahagarariye RRM .
Icyo gihe RDA Rwanda Nziza yari itaraza. Twahise dushinga impuzamashyaka tuyita MRCD Ubumwe maze ishami rya Gisirikare turyita FLN umuvugizi aba Sankara. Ni ukuvuga ko undi uwariwe wese washaka kwiyitirira FLN yaba abeshye Imana n’abantu kuko FLN ari marque depose ya MRCD ubumwe. Ntawundi ugomba kuyiyitirira kuko yashinzwe n’impuzamashyaka ya MRCD Ubumwe”
Gen Jeva ariko yakomeje gutsimbarara avuga ko Ingabo za FLN ari Iza CNRD ko zitwaga iza MRCD Ubumwe kubera amasezerano bari bafitanye na MRCD ya Rusesabagina na Twagiramungu ariko ko ayo masezerano bayasheshe.
Kuva Paul rusabagina yafatwa Twagiramungu Faustin na MRCD bakomeje gusa n’abadashaka kongera kwitirirwa Ingabo za FLN mu rwego rwo kuyobya uburari no gukingira ikibaba umuyobozi wabo w’ikirenga ariwe Paul Rusesabagina bibwira ko hari icyo byamufasha mu rubanza akurikiranyweho n’ubucamanza bw’uRwanda ku byaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN wari ukuriwe na Paul Rusesabagina.
Hategekimana Claude